Amajyaruguru:Hagaragajwe inzira yifashishwa mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside urubyiruko ruhabwa umukoro wo kuyirwanya
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, Abanyarwanda bose ndetse n’incuti zarwo batangiye icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994, hagamijwe kwibuka barushaho kwiyubaka no kubaka u Rwanda rufite icyerekezo.
Nk’uko insanganyamatsiko ibigarukaho, buri Munyarwanda wese, arasabwa guharanira kwimakaza icyakunga ubumwe bw’Abanyarwanda aho gushyira imbere igishobora kubiba urwango hagati yabo ari nacyo cyateje umwuka mubi watumye Jenoside ibaho muw’1994.
Ubwo kuri uyu munsi mu Karere ka Musanze ku rwibutso rwako, hatangizwaga uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ahahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri bari bahungiye, hibanzwe ku ngaruka za Jenoside ndetse n’uburyo Ingengabitekerezo yayo yakumirwa burundu.
Imbugankoranyambaga zitandukanye kandi zikoreshwa cyane n’urubyiruko, byagararutsweho ko ziri mu biri imbere byifashishwa mu kubiba urwango no gusakaza ingengabitekerezo hagamijwe gutsikamira ibitekerezo by’ubumwe bw’Abanyarwanda urubyiruko rwagakwiye kubakiraho.
Bamwe mu rubyiruko rw’Akarere ka Musanze rwaganiriye na Teradignews.rw rwagaragaje ko imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook n’izindi zitandukanye ziri mu zitambutswaho ubutumwa bubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo hiyongeyeho ubutumwa bwangisha abantu igihugu.
Bavuga ko ibi byamaze kugaragara ndetse ko hari urugamba rwo guhangana nabyo babirwanya ndetse no gusobanurira bagenzi babo aho igihugu cyavuye naho kigeze hato batazisanga bongeye gusubira mu bihe byashize.
Hirwa Cedric Yagize ati’:” Nkuko amateka abitubwira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’urubyiruko turi mu rugamba rwo kwirinda kuyobywa n’ikoranabuhanga kubera ko twasanze bakuru bacu,babyeyi bacu barimo bararwana intambara y’abapfobya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga yaba n’izo ku ishyiga, aho mu rugo turi harimo bamwe mu babyeyi banze kuva ku Izima, gusa muri iki gihe abanyura kuri murandasi nibo bakomeje batambutsa ubutumwa bubi, ubu natwe ni umwanya wacu wo kubanyomoza ndetse tukanasobanurira bagenzi bacu amateka dufite”.
Umurerwa Yvonne Yagize ati'” Abapfobya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga bo barakora cyane, natwe nk’urubyiruko turasabwa imbaraga nyinshi zo kubyirinda, ikindi urubyiruko twige gusoma amateka nabyo birafasha aho kwirirwa dusoma ibinyoma bicicikana hifashishijwe social media(imbuga nkoranyambaga).
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze Rusisiro Feston yavuze ko Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bakwiye kwigira ku mateka igihugu cyanyuzemo kugira ngo hubakwe ubumwe burambye Kandi bufite icyerekezo kizima.
Yagize ati’:” Ingengabitekerezo ni ikintu gisaba ko Abanyarwanda bose,abayobozi ndetse n’itangazamakuru gikumirwa habayeho ubufatanye ,urubyiruko ndetse n’abayobozi bakigishwa, ni ibintu byakwitabwaho tukabishyira mu biganiro tugira bya buri gihe kugira ngo dusobanukirwa bidufashe kutagwa no mu mutego w’abakoresha Social media, ni twigishwa amateka twanyuzemo bizoroha ko twirinda abayadusubizamo”.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla yasabye abatuye iyi ntara n’Abanyarwanda bose muri rusange gufatana urunana bakarwanya ikibi bivuye inyuma ubumwe bwabo bukabaranga kurusha uko bacengerwa n’ingengabitekerezo y’abatifuza amahoro mu Banyarwanda.
Yagize ati’:” Imiryango yabuze ababo ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turabihanganisha cyane kandi mukomere, mwagize ubutwari bukomeye bwo gutanga imbabazi ku babahemukiye, turabasaba kudaheranywa n’agahinda, kwibuka ni igikorwa gisubiza agaciro abacu bishwe bazira uko bavutse,uko baremwe, ni inshingano zacu twese hagamijwe guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi”.
Yakomeje agira ati'”Kwibuka ni Isoko Abanyarwanda tuvomamo imbaraga zo kubaka igihugu kitubereye, cyubakiye ku Bunyarwanda no guhangana n’ingaruka za Jenoside zikibongamiye umuryango Nyarwanda, baturage b’Intara y’Amajyaruguru na mwe babyeyi muteraniye hano muri iyi minsi twibuka ku ncuro ya 29 tube hafi abacu bacitse ku icumu turushaho guharanira icyakunga ubumwe bwacu kuko iki ni igihe cyo kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside n’igifitanye isano nayo gikunda kugaragarira mu gupfobya no guhakana Jenoside mu mvugo z’urwango cyangwa zikomeretsa zirimo n’ubutumwa bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bugamije kubiba ingengabitekerezo”.
Uyu muhango witabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye,iz’umutekano,amadini ndetse n’amatorero,ababyeyi n’urubyiruko rwahawe umukoro wo kwima inzira abarubibamo ingengabitekerezo igamije kubacamo ibice.