AMAJYARUGURU:Bamwe mu rubyiruko basanga udukingirizo dutangwa ku buntu dukurura ubusambanyi
Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2023, mu Karere ka Musanze habereye ibiganiro bigenewe Urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru bijyanye no guhanga Umurimo, “Career Orientation Fair“, aho byitabiriwe n’urubyiruko rugera ku 1000 rwaturutse mu turere dutanu tugize iyi ntara.
Ni biganiro byateguwe na Minisiteri y’urubyiruko ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru,UNICEF Rwanda ndetse na Rwanda Youth.
Mu biganiro byatanzwe,uru rubyiruko rwagize amahirwe yo kuganirizwa n’inzego za Leta, abikorera bamaze kugira icyo bageraho, mu rwego rwo kurushishikariza gukorana umurava ibiruteza imbere, guhanga umurimo, kwirinda ingeso mbi zirusubiza inyuma ndetse no kubyaza imbaraga z’amaboko ya rwo umusaruro.
Uru rubyiruko rwasabwe Kandi kwirinda ubusambanyi no kwishora mu biyobyabwenge kuko ibi biri mu mizi miremire ikomeje kuboha umuvuduko w’iterambere, bigatuma benshi bakomeza gutsikira mu ntambwe zabo zibaganisha ku bukungu n’iterambere.
Abana b’ababakobwa basabwe kugendera kure ababashora mu bikorwa by’ubusambanyi n’ababashuka ko babakunda ndetse n’ababashukisha amafaranga bakabatera inda zitateguwe.
Bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko abenshi muri bo bajya muri izi ngeso kubera ibigare bagendemo, ubukene no gushaka kubuvamo baciye inzira z’ubusamo, gukoresha nabi social media aho gushakiraho ibibigisha ahubwo bakirirwa bashaka amashusho y’ubusambanyi azinyuzwaho, gusa hari n’abasanga kuba Leta itanga udukingirizo tw’ubuntu nabyo biri mu birwumvisha ko gusambana ari ngombwa.
Izabayo Solange aganira na Teradignews.rw yagize ati’:” Bamwe muri twe tugendana n’inshuti mbi zitwigisha ingeso zidahwitse ugasanga umwana wari muzima yabaye igikuke kugira ngo nawe atwike nka mugenzi we, hari n’ababa bafite ubukene bakumva ko bazabona abagabo babaha amafaranga Kandi umugabo utari So ayaguha akonona, twagakwiye kwikunda tukiha n’agaciro nibwo tutapfa gushukika Kandi tukanaharanira kwigira no kurya Ibyo twavunikiye”.
Usanase Irene we asanga gutanga udukingirizo tw’ubuntu no kutugurisha kuri make biri mu bitiza umurindi ingeso y’ubusambanyi maze asaba ko twakurwaho n’udusigaye tukagurishwa menshi byaba na ngombwa umusoro watwo bakawutumbagiza cyane.
Ati’:” Njyewe nsanga turiya dukingirizo abantu bafatira Ubuntu dutuma bakunda gusambana bakumva ko ari ngombwa, Leta ishake ukuntu yabikuraho Kandi batugurishe menshi kuburyo tutakwigonderwa na buri wese ndetse n’umusoro watwo bawuhanike n’udusohotse tube duke ku isoko maze turebe ko ubusambanyi butagabanyuka”.
Uyu musore yasubijwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Muhire Philbert ko yarebye ku ruhande rumwe atitaye ku ngaruka zikomoka ku busambanyi cyakoze anamukurira inzira ku murima ko gutanga udukingirizo bitacika Kandi ko kuduhendaho nabyo bitabaho kuko biri ku birinda urubyiruko.
Ati’:” Iyo tugiye gufata ingamba nk’izi ntiharebwa ku marangamutima kandi wabyanga wabyemera gusambana ntibizavaho ahubwo buri wese akwiye guharanira kutabyishoramo ariko uwo binaniye aho gukoreraho agahitamo agakingirizo kuko bimufasha kwirinda indwara zikomoka ku busambanyi nka. HIV/SIDA n’izindi,udukingirizo rero dukuweho izi ndwara zaba zihawe intebe Kandi zica benshi,ahubwo abajyanama b’ubuzima bakwiye kubasobanurira byinshi kuri ko ndetse n’imikoreshereze ya ko”.
Minisitiri w’urubyiruko Dr.UTUMATWISHIMA J.Nepo Abdallah yasabye urubyiruko gukora cyane rugashaka ibiruhuza kuko uramutse ufite Ibyo witayeho Kandi biguha amafaranga,ntiwabona umwanya wo guha abagushukisha amafaranga n’abagushora mu ngeso mbi.
Yakanguriye urubyiruko kubyaza umusaruro ubumenyi rufite no guharanira kumenya indimi zitandukanye zibahuza n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi kuko nabyo biri mu bituma amahirwe yo kwaguka mu mitekrereze ya business yiyongera.
Ati'”:Urubyiruko nimwe igihugu cyizereyemo,nimwe mbaraga zacyo za none z’ejo hazaza, mufite ubwenge Kandi muzi n’ikoranabuhanga mufite amahirwe menshi yo gukora ibintu bigakunda,bikababyarira agatubutse, rero mubibyaze umusaruro,mube busy ku buryo n’uwabashuka atazabona aho abahera, mwige ,mwongere ubumenyi ariko munige kuvuga byibuze ururimi rumwe rwiyongera ku rwa kavukire nabyo bizabafasha kwaguka mu byo mukora, ibi byose tuzabigeraho nitwirinda za ngeso mbi zose zituma aho kujya mbere duhora inyuma.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rugera ku 1000, abayobozi batandukanye ndetse n’abikorera baganirije urubyiruko inzira zitoroshye banyuzemo kugira ngo bagere ku rwego bamaze kwigezago.