Amajyaruguru: Hatowe komite nshya y’umuryango wa RPF Inkotanyi
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yatorewe kuyobora umuryango wa RPF Inkotanyi ku bwiganze bw’amajwi 706 ahigitse babiri bari bahanganiye uyu mwanya, barimo Muhire Wilton wagize amajwi 14 na Manirakiza Eric wagize amajwi 23.
Ni mu nteko rusange idasanzwe yabereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2023.
Goverineri Mugabowagahunde Maurice wari usanzwe ayoboye uyu muryango by’agateganyo, yatangaje ko kimwe mu byo agiye gushyiramo imbaraga ari igikorwa cyo gutegura amatora ya perezida wa Repubulika akazagenda neza ariko kandi akanashyira imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage ndetse no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Nk’uko tubizi tugeze mu gihe cyo gutegura amatora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024, icyambere ni ugushyira hamwe imbataga z’abanyamuryango kugira ngo bitegure ayo matora, ngira ngo musanzwe muzi ko FPR ari moteri y’igihugu, nka moteri rero tugomba gufatanya n’inzego zisanzwe za leta tugafatanya mu gushyira mu bikorwa ibyo perezida wa Repubulika akaba na chairperson wacu yemereye abaturage tukareba aho bigeze bishyirwa mu bikorwa ubwo yiyamamazaga ubushyize. Byinshi byamaze gukorwa ariko ni ngombwa ko tureba ko hano mu ntara yacu byose byashyizwe mu bikorwa n’aho bigeze.”
Guverineri Mugabowagahunde yakomeje avuga ko kandi agiye gukorana bya hafi n’abanyamuryango kugira ngo imibereho myiza yabo nabo bayigiremo uruhari. Yakomeje agira ati:
“Iyo tuvuga ngo isuku kuri bose biba bitureba twese nk’abanyamuryango, iyo tuvuga ngo dufatanye turwanye igwingira mu ntara yacu ibyo byose biba bitureba nk’abanyamuryango tugomba kubigiramo uruhare twese dufatanyije.”
Muri iyi nteko rusange idasanzwe y’Umuryango RPF-Inkotanyi kandi hatowe n’abandi bakandida bo kuzuza imyanya imwe n’imwe yari irimo icyuho, harimo Mukamusoni Claudine watorewe kuyobora Komisiyo y’Ubukungu, Furaha Erissa watorewe guhagararira urubyiruko, Niwewanjye Yvette atorerwa kuba umunyamabanga w’ urugaga rw’abagore, Musanabaganwa Marie Francoise atorerwa kuyobora Komisiyo y’Imiyoborere Myiza muri uru rugaga.
Mu rubyiruko hatowe Nsengukuri Elie watorewe kuyobora Komisiyo y’Ubukungu, Nyirimbabazi Jacques watorewe kuyobora iy’Imibereho myiza y’abaturage na Muhoza Eric watorewe kuyobora iy’imiyoborere myiza.