AmakuruPolitiki

Amajyaruguru: Abakobwa babyarira i wabo bakiri bato bihanangirijwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwagiranye ibiganiro n’abaturage ,Aho bahawe urubuga bakagaragaza ibitagenda neza ndetse n’icyakorwa kugira ngo barusheho gutera intambwe ijya mbere.

Byabereye mu murenge wa Kinigi,mu karere ka Musanze, aho abaturutse mu mirenge Ine y’aka karere ariyo :Kinigi, Musanze, Nyange na Shyingiro babashije kubyitabira mu nama yaguye.

Ibibazo by’ubuharike ndetse n’abakobwa babyaranye n’abagabo bakiri bato barangiza bakabata, nibyo byiganje cyane mu byabajijwe.

Ikibazo cy’ubuharike, cyagaragaye ko gikomeje gufata intera cyane cyane mu mirenge ya Kinigi na Nyange, ndetse kikaba isoko y’amakimbirane adashira hagati y’ababyaranye, dore ko byibuze wasangaga Umugore yarabyaranye n’umugabo ufite undi mugore cyangwa se batatu,agahora ababajwe no kuba adafashwa kimwe nabo.

Usibye ubuharike, byagaragaye ko abakobwa bakiri bato nabo bakomeje gushukika cyane,bagaterwa inda bagatangira gusiragira bagitwite no gucikisha amashuri.

Abari mu kigero cy’imyaka 17-18, nibo biganje cyane mu baterwa inda bakabura abazibateye ngo bafatanye kurera kuko hari n’abahita babura burundu mu gace.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice yavuze ko ibi bibazo bikwiye gushakirwa umuti kuko bigoye kugera ku iterambere ry’umuturage hakiri ubwiganze bw’ubuharike n’abaterwa inda bakiri abana nabo ubwabo.

Yagize ati:” Icyo nabashije kumva ni Uko muri iki gice hari ubuharike bukabije,ngaho umugabo afite Abagore babiri, batatu Kandi yarabyaranye n’undi ku ruhande, ni ikibazo gikwiye gushakirwa umuti ariko dufatanyije twese, tukamenya impamvu abagabo bata Abagore cyane, ariko hagati aho n’abagore mukaba mukwiye kuba maso mukirinda abagabo baza kubabyarira rimwe na rimwe bifitiye abandi babana nabo”.

Yakomeje agira ati:” Abakobwa bacu bari guterwa inda batarakura byo ubwabyo ni ikibazo gikomeye ndetse gikwiye guhagurukirwa na leta, ariko abana nimwe Rwanda rw’Ejo mwirinde kwishora mu busambanyi,muhakanire ababashukisha amafaranga,inzoga n’ibindi barabicira ubuzima…..

“Niba umuntu abigenje atyo,akagutera inda ukava mu ishuri,ugatangira kurera nawe wari ugikeneye kurerwa,mu rumva ko igihe wakubatse iterambere,uhugira mu kwiga kuba mama ukarera utanabishoboye, mureke twirinde”.

Ikibazo cy’ubuharike n’abana baterwa inda biri mu byugarije abatuye mu karere ka Musanze

Mu bindi bibazo byagize ubwiganze ni uby’ubutaka,ibireba REG n’ibindi bitandukanye byo mu miryango.

Iyi nama mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage, yahuje abayobozi b’ibigo bitandukanye byo muri iyi ntara n’izindi nzego z’ubuyobozi bwite za Leta,ingabo na polisi, RIB na Mayo wa Musanze Nsengimana Claudien wanaboneyeho kwiyereka abaturage be kuko atowe vuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger