Amakuru ashushyeImyidagaduro

Amahirwe ku bahanga imideli n’abakora ibindi biyishamikiyeho b’Abanyarwanda bashaka kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga

Ikigo cyo mu gihugu cya Nigeria cyitwa Talkstuff cyatanze amahirwe ku banyamideli n’abandi bakora ibiyishamikiyeho ngo bigaragaze , uzahiga abandi azahabwa amahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa bye  ku rwego mpuzamahanga. 

Ni igikorwa cyiswe “THE AFR GUEST STARS 2017” kizaba tariki 28 na 30 Nzeri 2017 , Adis Abeba muri Ethiopia ndetse na tariki 4 Ugushyingo 2017 i Paris mu Bufaransa. Cyateguwe na Kompanyi yitwa Talkstuff yo muri Nigeria ku bufatanye n’iyitwa Legendary Gold isanzwe itegura amarushanwa y’ibijyanye n’imideli harimo n’iryitwa “Africa Fashion Reception.”

Iki gikorwa cyatewe inkunga n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse na UNESCO kigamije kugaragaza impano nshya z’Abanyafurika bakora ibijyanye n’imideli zari zihishwe, uzahiga abandi akazafashwa mu buryo bwose kuba yaba umunyamideli mpuzamigabane akarenga imbibi za Afurika.

Abakora ibijyanye n’imideli mu mpande zose  z’Isi  bakaba bemerewe kwiyandikisha bakoresheje murandasi , abaziyandikisha bazahabwa amahirwe n’ubundi hakoreshejwe murandasi kuko nayo iri mubizifashishwa mu gutora n’ubwo atariyo yonyine.

Mu kiganiro na Pamela umwe mubar’inyuma y’ibikorwa byinshi bya Talkstuff yatubwiye ko iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kane ndetse yemeza ko byanga bikunze hari umusanzu ufatika kuva cyatangira kimaze kugeza kubakora umwuga wo kumurika imideli, guhanga imideli ndetse na ba gafotozi bafotora ifoto zijyanye n’umwuga wokumurika imideli.

Kwiyandikisha ku bashaka kwitabira iki gikorwa ni amadorali 50 kubamurika imideli ndetse na 100 ku bahanga imidelibashaka kumenyekanisha ibyo bakora bikava mu gihugu batuyemo bikarenga imipaka bikagera ku rwego mpuzamahanga.

Kwiyandikisha byatangiye tariki 23 Nyakanga 2017 , abantu bose bafite imyaka 18 baremewe ndetse n’abari munsi yayo gusa aba bo bizasaba uburenganzira buvuye ku babyeyi cyangwa ababarera kuko bataruzuza imyaka y’ubukure ngo babe bakwifatira ibyemezo bimwe na bimwe.

Nyuma yo kwiyandikisha hazatangazwa abemerewe gukomeza mu cyiciro kizakurikira aho bazabanza gutorwa hakoreshejwe urubuga rwa Talkstuff ,  nyuma hakaba marushanwa ya nyuma yo kwiyerekana ari nabwo hazatangazwa uwahize abandi agahabwa akayabo ndetse akabona amahirwe yo kwiyerekana ku ruhando mpuzamahanga.

Abakora ibijyanye n’imideli b’abanyarwanda bakaba batumiwe kwitabira iki gikorwa kuko hari byinshi bakungukiramo byafasha mu mwuga wabo, bakaba bakomeza gufungura imiryango y’uru ruganda rumaze gutera imbere ku buryo bugaragara mu Rwanda.

Igikorwa kizabera Adis Abeba na Paris
Twitter
WhatsApp
FbMessenger