Amagare: Team Rwanda yatangiye shampiyona Nyafurika yitwara neza
Team Rwanda, ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare iherereye I Asmara muri Erithrea, yegukanye umwanya wa kabiri mu mikino ya shampiyona nyafurika yatangiye kubera muri iki gihugu kuri uyu wa gatatu.
U Rwanda ruhagarariwe muri rino rushanwa n’abakinnyi bane, barimo Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Didier Munyaneza na Eric Manizabayo.
Ku munsi wa mbere w’iyi shampiyona, abakinnyi b’amakipe y’ibihugu 12 bayitabiriye basiganwe n’igihe ariko barwana ku makipe yabo.
Isiganwa ry’uyu munsi ryasojwe Team Rwanda iri ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Erithrea yegukanye umwanya wa mbere ndetse n’umudari wa zahabu. Team Rwanda yo yegukanye umudari wa Feza, mu gihe Ethiopia yabaye iya gatatu yahawe umudari w’umuringa.
Iyi kipe iyobowe n’umutoza Byukusenge Natan izongera kugaragara mu muhanda ku munsi w’ejo ku wa kane, aho buri mukinnyi azaba asiganwa n’igihe ku giti cye(Individual Time Trial).