Imikino

Amagare: Abanyarwanda babiri bagiye gukina mu Bufaransa

Uwizeye Jean Claude wakinaga mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana na Valens Ndayisenga wakinaga muri Tirol Cycling Team yo muri Autriche bagiye kwerekeza mu ikipe ya Le Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière (POCCL) mu gihugu cy’UBufaransa.

Amasezerano ya Valens muri Tirol amaze iminsi arangiye, bityo uyu musore yari yarahisemo kugaruka muri Les Amis Sportifs yabyirukiyemo. Ndayisenga Valens agiye kwerekeza mu Bufaransa, aho azajyana na Uwizeye Jean Claude wari kapiteni wa Les Amis Sportifs, gusu uyu we ni ubwa mbere agize amahirwe yo kujya gukinira ikipe yo hanze y’u Rwanda nk’uwabigize umwuga.

Amakuru avuga ko aba basore bombi babengutswe n’ikipe ya POCCL kuva muri Tour du Rwanda ya 2016, ndetse na Tour yakurikiyeho muri 2017 ari nab wo yohereje intumwa yo kubakurikirana no kuvugana na bo muri shampiyona nyafurika yabereye mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.

Abo bakinnyi baje kwemeranya n’iyi kipe ko bashobora kuyerekezamo bakayikinira, maze mu ntangiriro z’iki cyumweru hasinywa amasezerano hagati ya POCCL n’uhagarariye aba basore bombi, amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali.

POCCL ni ikipe ikomeye mu Bufaransa no mu mukino w’amagare ku Isi, ikagira ibyiciro bitandukanye, aho mu bakuze ifitemo ibyiciro bibiri, byitoreza muri DN2 (Umuhanda ukomeye wo muri Romania uhuza Umurwa mukuru Bucharest n’uwa Bukovina ho muri Moldavia), aho bakorera imyitozo yo ku rwego ruhanitse.

Iyi kipe kandi ifite abakinnyi bagera kuri 80 bataragera ku rwego rwo kujya muri ibyo byiciro bibiri by’abakuze, ikagira ingimbi n’abangavu, ndetse n’ishuri ryigisha abana gukina umukino w’amagare.

Ndayisenga Valens yatangiye kubengukwa n’amakipe yo mu hanze kuva mbere gato y’umwaka wa 2014, aho yahise ajya mu ikipe y’abakiri bato muri Dimension Data for Qhubeka, aho yanahise yegukana Tour du Rwanda.

Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda ebyiri.

Yakomeje kwitwara neza mu marushanwa atandukanye yaba ayo mu Rwanda aho yatwaye Tour du Rwanda incuro ebyiri, akaba kandi yarahagarariye u Rwanda mu yandi marushanwa mpuzamahanga yagiye ahagarariramo u Rwanda.

J.Claude Uwizeye na we ni umwe mu basore bagiye bagaragaza ubuhanga mu marushanwa atandukanye akinirwa hano mu Rwanda, uyu kandi akaba yaranagiye ahagararira u Rwanda mu masiganwa atandukanye akiirwa hano muri Afurika.

Uwizeye J.Claude.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger