Amagambo yanditse ku ikoti Melania Trump yari yambaye yatumye abantu bibaza byinshi n’abo yashakaga kubwira
Umugore w’umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Melania Trump ubwo yari yagiye gusura abana batandukanyijwe n’ababyeyi babo , amagambo yari yanditse ku ikoti yagiye yambaye yavugishije benshi, abandi bibaza abo yabwira abo aribo.
Abana batandukanyijwe n’ababyeyi babo kubera politiki irebana n’abimukira yari yarashyizweho na Donald Trump nyuma y’uko ababyeyi babo batawe muri yombi bagerageza kwinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe abandi bagiye bahitamo kwisubirira muri Mexico.
Amafoto yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru yagaraje amagambo yari yanditse ku ikote Melania Trump yari yambaye avuga ngo “I really don’t care, do you?” tugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga (Ntabwo mbyitayeho, wowe? ).
Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter bagiye bagaruka kuri aya magambo bibaza impamvu uyu mugore w’umukuru w’igihugu yambaye umwenda uriho aya magambo mugihe yari agiye gusura bari bana batandukanyijwe n’imiryango yabo.
Perezida Donald Trump nawe kuri Twitter yavuze ko ariya magambo yari yanditse kuri ririya kote yabwiraga banyamakuru batangaza inkuru zibihuha zitari ukuri, yashakaga kubereka ko atabitayeho. Perezida Trump kandi hashize umunsi asinye iteka rihagarika gutandukanya imiryango y’abimukira bafatwa binjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.
Abandi bavuga ko uyu mugore yari akwiye kubanza kugenzura ibyo yambara mbere yo kugenda nk’umugore w’umukuru w’igihugu. Umuvugizi wa Melania, Stephanie Grisham yavuze ko gusura bariya bana byakoze ku mutima Melania, kandi bibaye byiza itangazamakuru ryatinda ku mwanya n’imbaraga ashyira mu bikorwa bigamije kubafasha, aho gukwirakwiza ibihuha no guta umwanya ku myambarire ye.
Melania Trump aherutse kugaragaza ko aterwa agahinda no kuba abana batandukanywa n’ababyeyi babo ndetse bakabaho nk’abafunzwe. yabasuye nyuma y’umunsi umwe gusa