AmakuruAmakuru ashushye

Amagambo Kizito Mihigo yavuze mbere yo kwiyahura

Tariki 17 Gashyantare 2020 nibwo RIB na Polisi y’ u Rwanda batangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuriye muri gereza arapfa.

Me Antoinnette wahamagawe bwa mbere na Kizito Mihigo ngo amuburanire mu bujurire ku byaha bya mbere yari yarahamijwe n’urukiko agakatirwa imyaka 10 avuga ko icyo gihe yagaragaraga nk’umuntu wiyakiriye bigaragazwa n’uko yari yarasubiye mu bikorwa yakoraga ari hanze, ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no gucuranga mu misa.

Nyuma y’uko Kizito Mihigo yongeye gutabwa muri yombi akekwaho kugerageza kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutanga ruswa Me Mukamusoni yongeye guhura na Kizito Mihigo baganira kuri dosiye ya kabiri.

Mu kiganiro Me Mukamusoni uzwiho kuburana imanza z’inshinjabyaha yagiranye na Umuryango TV yavuze ko Kizito Mihigo yamubwiye ati ‘nzahora nsaba imbabazi mfusha ubusa’.

Yagize ati “Muri iki gice cya 2 naramusuye ariko ndi kumwe na famille ye, nari nagiye mu buryo bw’amategeko nka Me, ariko njyana na mushiki we n’umuntu bakoranaga muri KMP(Kizito Mihigo pour la Paix)

Ntabwo yaganiraga nk’ibisanzwe, wabonaga asa n’utakira ibimubayeho, wabonaga ameze nk’umuntu noneho bisa n’aho byarenze ariko ndamuhumuriza, akambaza ati ‘biramutse bimpamye noneho nafungwa gute’ nkamubwira nti wishe itegeko kandi iyo wishe itegeko igihano wari usigaje urabanza ukakirangiza, ati se ibi ng’ibi bandega byo buriya bankatira ingahe ‘nti ntabwo imbabazi zirangirira mu mategeko nubyemera ukongera ugatakamba, biturutse ku buryo wabikozemo, kuba nta ngaruka byateje ibyo byose bishobora gutuma ubabarirwa”.

“Arambwira ngo ariko me nzahora nsaba imbabazi mfusha ubusa?, rwose icyo kintu yarakimbwiye, ndamubwira nti wowe zisabe uzitanga yiteguye kuba yaziguha ariko wiziyima kandi utarazisaba”.

Me Mukamusoni avuga ko mu birego RIB yari ikurikiranye kuri Kizito Mihigo icyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba cyari yavuyemo. Hari hasigaye icyaha cyo kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko n’icyaha cyo gutanga ruswa.

Me avuga ko RIB ihata ibibazo Kizito Mihigo, yasoje ashinjura umushoferi wari umutwaye, ngo yavuze ko umushoferi yari mukazi bisanzwe amugurira essence, amuha amafaranga amutwara nk’umuntu uri mu kazi ngo ntabwo umushiferi yari azi aho Kizito Mihigo agiye I Nyaruguru, ndetse ngo bagezeyo umushoferi yisubirira inyuma.

Ati “Yaramushinjuye mu rwego rwo kugira ngo adafatwa nk’ikitso cyangwa se adafatwa nk’umufatanyacyaha”.

Uyu munyamategeko avuga ko ubwo RIB yari ibajije K. Mihigo niba ntacyo yongeraho, ngo nyuma yo gushinjura umushoferi Yagize ati “Nubwo imbabazi nzihabwa nkazipfusha ubusa, ndumva nazigirirwa aho kugira ngo mfungwe”.

Me atekereza ko impamvu Kizito Mihigo yumvaga atinye kongera gufungwa ari uko yari yarakatiwe imyaka 10, agafungwa imyaka 4 akarekurwa asigaje 6 akaba yari agiye kongera gufungwa iyo 6 yari isigaye hakiyongeraho n’indi ati ‘igifungo kiraryana’.

Uyu munyamategeko avuga ko byari ibintu bigoye ku muntu nka Kizito kuko ngo hari aho yamubazaga ngo hanze baravuga iki? Undi akamubwira ko hanze buri wese ari kuvuga icyo ashaka. Nti ‘hari abakubona ko wakoze sakililego, ariko hari n’abandi bari kwibaza ko ahari ari itekinika’.

Me Antoinnette avuga ko abajijwe na RIB icyo yongeraho yabuze icyo yongeraho mu bijyanye n’amategeko ati “Nabwiye RIB nti ndabona akeneye kwegerwa kuko ntabwo ariyakira, hamwe n’ubwo yababariwe, hamwe n’uko yarekuwe ariko iyi situation arimo nonaha yananiwe kuyakira…ndanasaba na famille ye bamuganirize cyane, wabonaga yihembe mu by’ukuri”.

RIB ngo yari yamaze kubaza Kizito Mihigo hasigaye ko dosiye ye ijyanwa mu bushinjacyaha. Uyu munyamategeko avuga ko baganiriye ari ku Cyumweru bukeye mu gitondo umuntu aramuhamagara aramubwira ati ‘Umuhungu wawe yiyahuye’.

Ngo iyo telefone yayitabye ari muri gare yumva biramurenze ananirwa guhita abyakira, aragenda arabanza yicara ahantu afata icyo kunywa kugira ngo abanze atuze.

Me Antoinnette Mukamusoni avuga ko nubwo Kizito yari umukiriya we ngo yari asanzwe anakunda ibihangano bye kuko ngo biramufasha cyane. Ngo ntabwo yashoboye kujya mu misa yo kumusezeraho kuko afite undi muntu urwaye, kandi nawe ngo diyabete yarazamutse kubera ibi bibazo yarimo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger