AmakuruAmakuru ashushye

Amagambo Ange Kagame yakoresheje yifuriza isabukuri nziza umubyeyi we

Kuri uyu munsi ni bwo  umufasha wa Perezida Paul Kagame,  Jeannette Kagame yizihije isabubukuru y’imyaka 56 yujuje uyu munsi.

Itariki nk’iyi mu mwaka wa 1962 ni umunsi udasanzwe kuri Madamu wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame, kuko aribwo yabonye izuba avukiye i Burundi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 rero ubwo Jeannette Kagame yuzuzaga imyaka 56, umukobwa we Ange Kagame abicishije kuri Twitter yagize ati :”Isabukuru nziza mama. (Ashyiraho utumenyetso twerekana ko amukunda).”

Madamu Jeannette Kagame yashyingiranywe na Perezida Kagame ku itariki ya 10 Kamena 1989 mu muhango wabereye i Kampala muri Uganda. Ni umubyeyi w’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura ye ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa. iki gihembo yagihawe muri Werurwe 2017 mu nama mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali ( 5th Kigali International Conference Declaration (KICD).

Mu 2010, Mme Jeannette Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko (Doctor of Laws Honoris Causa) na Oklahoma Christian University

Madamu Jeannette Kagame yanahawe ikindi gihembo cy’uko yagaragaje uruhare rukomeye mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage bababaye cyane barimo abana n’abagore, kandi na n’ubu akaba akomeje ibikorwa bibateza imbere, ni igihembo yahawe na Team Heart.

Uyu mufasha w’umukuru w’igihugu mu muryango Nyarwanda  ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu gushyiraho gahunda yo kwita ku bibazo by’ubuzima n’imibereho y’imiryango ibana na virusi itera Sida, byiyongera ku yindi gahunda yatangije igamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, abinyujije mu muryango Imbuto Foundation yashinze, akaba anawubereye Umuyobozi w’Ikirenga.

Ikindi mubikorwa byinshi akora  yaba inama atanga binyuze ahanini mu guharanira uburenganzira bw’abagore .  agira uruhare muguteza imbere urubyiruko binyuze mu guhemba urubyiruko rufite ibitekerezo by’icyitegererezo ,“Celebrating Young Rwandan Achievers Awards (CYRWA).

Umuryango w’Umukuru w’Igihugu.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger