Amagambo akomeje kuba urufaya hagati ya Sadate na Moses uvugwaho ubutinganyi
Nyuma y’iminsi mike Moses Turahirwa washinze inzu ya Moshions agaragaje ko yababajwe n’amagambo abarimo KNC na Sadate bavuze ubwo hasohokaga amashusho yamugaragaje aryamana nabo bahuje imiterere guterana amagambo hagati ye na Sadate bikomeje gufata indi ntera.
Sadate Munyakazi uzwiho gutanga ibitekerezo bitandukanye yifashishije urubuga rwa Twitter, akomeje guterana amagambo na Moses nyuma y’uko uyu Munyamideli akoresheje amagambo arimo ibitutsi agatuka abarimo Sadate kubera ko ari mu bagaragaje uruhande bahagazeho ubwo amashusho amugaragaza aryamanye nabo bahuje imiterere yajyaga hanze.
Ni amashusho uyu musore yabanje kwemera ko ari aye, mbere y’uko yigarama akavuga ko ari uwo basa. Ubwo rero Sadate yabonaga ubutumwa burimo n’ibitutsi yahise atangira guterana amagambo na Turahirwa Moses.
Sadate yabanje kuvuga ko nta kibazo atewe n’ibyo Moses yavuze ati: “Gutukwa n’umutinganyi (Yari kuvuga abakundana bahuje imiterere) kuko wamubwiye amabi akora mbona ntacyo bintwaye gusa ndizera ko umuntu wanga ikibi atazongera kugana mu Kiyovu kugura imyenda kuko ishobora kuba iriho imyanda.”
Nyuma y’uko Sadate amubwiye atyo, Moses yahise agira ati: “Sadate ndagutumiye mu rwuri rwa Ngabo, uwanga amazimwe abandwa habona. Sadate ngaye imbwa itanyitaba nunsinda nzagusabira Masozero akwambike umudende, ningutsinda uzitwa umutinganyi”.
Sadate amubwira ko iyo mikino y’umuco wa gishumba avuga asanga Moses ntayo azi, ati:“Nabera sindabona ben’Imana tujya mu mitsi n’amadayimoni turazitokesha.”
Ahita akomeza agaragaza ibibazo byugarije abakundana bahuje imiterere ati:“Ibibazo byugarije abatinganyi, Pamper zarahenze, aho bicaye mu bantu haba hari agahumuro kabi,indwara zira bugarije bapfana umuvumo w’Imana.” Mbega byo gusesereza Turahirwa Moses.
Yanamubwiye ko ari ikinegu ku babyeyi bamubyaye, nyuma kandi Sadate yeruye avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rudakwiye kwishora mu “butinganyi”.
Sadate ati: “Rubyiruko nshuti zanjye nimwe dutezeho u Rwanda rw’ubu n’urw’ejo hazaza, nimwe muzahabwa inkoni y’urumuri rw’abazadukomokaho, nimwibuke ko Leta yacu yaciye amacakubiri n’akarengane, ariko nimwe muzaca ibiyobyabwenge, “ubutinganyi” n’ubuhomora kugira ngo tuzahorane igihugu gikomeye.”
Nyuma kandi mu masaha macye ashize, Sadate yashimiye ibitekerezo abantu batanze kubyo akomeje kuvuga kuri Turahirwa Moses n’abakundana bahuje imiterere.
Sadate ati: “Mwaramutse mwese basangirangendo, ndaranganyije amaso mu bitekerezo byanyu kuri saga y’ejo “y’ubutinganyi” bushaka kudufata mateka mbashimiye ibitekerezo byiza, mwagaragaje urugambwa rwo kwamagana ikwirakwira “ry’ubutinganyi” rutureba twese kandi ntimwishuke ko rworoshye”.