AmakuruImikino

Amagaju yaganewe ishimwe n’abakunzi ba Rayon Sports

Abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bageneye ishimwe abakinnyi b’Amagaju FC nyuma gutsinda APR FC igitego 1-0, aho bari kubaha amafaranga n’ibindi bitandukanye.

Ku wa Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2025, ni bwo Amagaju FC yakinnye na APR FC mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye mu Karere ka Huye ukarangira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinzwe igitego 1-0.

Ni umukino wabanjirijwe n’amagambo menshi ahanini yagarukaga kuri Rayon Sports yari yaraye itsinzwe na Mukura VS ibitego 2-1.

Umunyezamu w’Amagaju FC, Twagirumukiza Clement, ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino kuko yabashije gukuramo imipira ikomeye yashoboraga kuvamo ibitego bya APR FC.

Aganira na IGIHE, yavuze imbamutima ze kuri uyu mukino, ashimangira ko ibyo yakoze byari ukubyaza umusaruro amahirwe yari abonye.

Ati “Uriya wari umukino ukomeye umukinnyi wese yakwifuza kwitwaraho neza. Nta kidasanzwe nakoze usibye kumva ko ngomba kwerekana ko nshoboye, byarabaye ndabishimira Imana.”

Twagirumukiza avuga ku bamushimiye yagize ati “Nakiriye ubutumwa bwinshi bw’abakunzi b’Amagaju na Rayon Sports haba kuri ‘Whatsapp’ n’ahandi. Bamwe bari kohereza n’amafaranga kandi n’aka kanya baracyari kubikora.”

Uyu munyezamu yirinze kuvuga umubare w’amafaranga yose amaze kwakira, gusa avuga ko ari “menshi cyane”.

Usibye uyu mukinnyi harimo n’abandi bari guhabwa amafaranga n’abafana ba Rayon Sports barimo na Ndayishimiye Edouard watsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino.

Amagaju FC kandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama, yagiye kwakira inka y’ikimasa bagenewe n’umwe mu bakunzi b’iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe.

Gutsinda APR FC byatumye Amagaju FC isoza imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa munani n’amanota 21, irushwa amanota 15 na Rayon Sports ya mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger