Amag The Black yongeye gushotora Bruce Melodie
Mu minsi yashize ubwo Bruce Melodie yari amaze kwegukana igihembo nyamukuru cya Primus Guma Guma Super Star 8 nibwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko umubano wa Ama G The Black na Bruce Melodie utakimeze neza nka mbere gusa Melodie yagiye yanga kugira icyo atangaza kuri uyu mubano wabo.
Uyu munsi kubakurikira umuraperi Ama G The Black ku rubuga rwa Instagram babonye ubundi butumwa yashyizeho yishongora kuri Bruce Melodie kubera igitaramo Summer Beach Fest yangombaga kuri rimbamo i Rubavu kubera kubura abantu birangira kitabaye.
AmaG agendeye kuri iki yanditse agira ati “Kuki kitabaye ra ?, njye mbere yo gutegura igitaramo nzajya negera ababizobereye , ariko birababaje sinarinziko igitangaza cyabura abantu koko .”
Usibye ibi Ama G yari aherutse gukoresha ijambo “Igitangaza” rikoreshwa n’abafana ba Bruce Melodie biyita “Ibitangaza” arikoresha amusereza agira ati “Na Yesu wakoze ibitangaza ntiyigeze yiyita Igitangaza , iyo witeye ijeki birantangaza.” Gusa kuri ubungubu usubiye ku rukuta rwa Instagram rwa Ama G The Black ubu butumwa bwombi ntibuhagaragara kuko yahise abusiba.
Ubu butumwa bwa Ama G yanditse kuri Instagram bivugwa ko yabwiraga Bruce Melodie n’ubwo uyu muraperi abihakana avuga ko atari we aba abwira. Aba bahanzi bahoze ari inshuti zikomeye cyane dore ko bagiye banahurira mu ndirimbo zakunzwe cyane nka; ‘Twarayarangije’, ‘Turi ku ishuri’, ‘Mana yanjye’,’ Ziada’, n’izindi ,..