Amag The Black yavuze ko yahubutse agaterwa umujinya n’amabwire akarakarira Oda Paccy
Mu minsi ishize hakwiriye inkuru yavugaga ko Oda Paccy yise Amag The Black kadahumeka, icyo gihe uyu muhanzi[Amag The Black] yariye karungu yibasira Paccy , gusa kuri ubu yatangaje ko yari yasobanuriwe nabi.
Ibi bose byaje bikurikira ifoto ya Oda Paccy wifotoje yikinze ikoma ku gitsina igateza impagarara muri rubanda bikanatuma akomeza gukomozwaho ahantu hatandukanye.
Icyo gihe hanadutse icyiswe #OdaPaccyChallenge ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batandukanye batangiye kwifotoza nabo bikinze amakoma nk’uko Paccy yabikoze yamamaza indirimbo yahuriyemo na Urban Boys yitwa Order.
Amag The Black amaze kubona uko amakoma akomeje kwangizwa yafashe amashusho ayashyira kuri Instagram avuga ko agiye kujya akumira abantu bose bashaka kujya bangiza amakoma.
Oda Paccy yaje kumvikana mu itangazamakuru abazwa ku bjyanye n’iki gikorwa cya Amag, avuga ko ari nka Kadahumeka irinze amakoma[aha yashakaga kugereranya Amag n’iki gikoresho kifashishwa mu kurinda ibyonnyi kwangiza imyaka], ntago yumvishwe neza kuko bamwe bahise bumva yashatse kwibasira Amag maze inkuru bayimuhundagazaho.
Iyi nkuru yakwiriye mu itangazamakuru mu ntangiro z’icyumweru gishize icyo gihe Amag The Black yikomye Oda Paccy anatangaza ko uyu mugore akwiye gusubizwa mu itorero kuko yamaze gutandukira ndetse atakirangwa n’indangagaciro z’intore.
Iyi nkuru yagize ubukana bukabije ndetse iza no kugera ku mutoza mukuru w’intore Bamporiki Edouard, abazwa n’intangazamakuru niba koko nk’umuntu ukuriye itorero abona Paccy akwiye gusubizwa gutozwa maze avuga ko uyu mugore adakwiye gutozwa ahubwo akwiye kujya mu kigo ngororamuco.
Nyuma y’izi nkuru zose zacicikanye ahantu hatandukanye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Amag The Black yongeye kumvikana avuga yagize ikibazo agasobanurirwa nabi ibyo Oda Paccy yamuvuzeho.
Yavuze ko yamaze kwiyunga na Paccy ndetse kuri ubu bakaba nta kibazo bafitanye kuko n’ubundi bari basanzwe ari inshuti gusa ari kariya kantu gato kari kashatse kwitambika gusa bakaba bagakemuye nk’abantu bakuru.
Ati”Paccy ngira ngo ibyanjye nawe twabirangije ntago yabivuganye umutima mubi nta n’ubwo yanyis kadahumeka ariko bitewe n’ikibazo yari abajijwe yageregeje kugererany akazi nari ndimo nanjye ku giti cyanjye bigereranya na kadahumeka ariko siyanyise kadahumeka.”
Yunzemo ati”Umunyamakuru wampamagaye ntago yansobanuriye neza, ahubwo yahise ambwira ko Paccy yanyise kadahumeka nanjye umujinya uhita uzamuka nihutira kumusubiza ntabanje kumva neza koko niba yarabivuze.”