AmaG na Knowless basubiyemo indirimbo “Yuda” kuko amagambo ayigize yamukoze ku mutima
Umuraperi AmaG The Black na Knowless Butera basubiyemo indirimbo “Yuda” imaze amezi atanu ishyizwe ahagaragara igakundwa na benshi bitewe n’amagambo ayigize agaragaza ubuhemu bw’umuntu wihisha muri mugenzi we kandi muri rusa nge nta cyiza amwifuriza.
Uyu muraperi yifuje gusubira muri iyi ndirimbo ngo kubera amagambo ayirimo yamukoze ku mutima nawe akumva hari andi magambo yakongeramo nawe akagira icyo abwira indyarya ziriho zitwara nk’umugambanyi Yuda.
Ubusanzwe iyi ndirimbo ya Knowless Butera ibumbatiye ubutumwa buvuga ku bantu bigaragaza nkaho ari beza kandi baba bafite uburyarya n’ubugambanyi ku mitima.
Aririmba iyi ndirimbo akenshi agaragaraza ko hari umuntu ubana n’abandi afite imico n’imyitwarire yo kubishushanyaho kandi burya ariwe uri kuba kazarusenya mu mubano wabo waburi munsi. Agaragaraza ko kuvumbura umuntu nk’uyu bihita bimugaragaza nka Yuda Esikaliyoti wagambaniye Yesu kandi yari ari mu ntumwa ze 12 zajyanaga nawe ahantu hose buri munsi.
AmaG The Black avuga ko kuri we Yuda ari ni umuntu uteranya abandi, akagambana agashaka kwigira imberabyombi kandi nta mutima wa kimuntu agira.
Ati: “ Yuda ni umuntu ushaka kubana n’ abantu bose ariko buri ruhande akarubamo abeshya kugira ngo abe imberabyombi. Uyu muntu nta mutima wa kimuntu agira ahubwo aba gateranya, akagambana, akabeshyera, akabeshyera, akarimanganya…kugira ngo agaragare neza mu bandi, Uwo niwe YUDA kuri njyewe.”
AmaG The Black wifatanyije na Knowless mu gusubiramo iyi ndirimbo, ni umwe mu baraperi ba hano mu Rwanda basanzwe bazwiho kwandika no kuririmba indirimbo nyinshi zikubiyemo amagambo aremereye ariko akenshi aba akebura abantu kuzibukira ikintu runaka.
Kubera uburyo iyi ndirimbo yanyuze uyu muraperi, nibyo byatumye nawe yifuza kwihuza na nyirayo ariwe Knowless, nawe wahise yemera icyifuzo cye nyuma yo kumusaba ko bayikorana nawe akongeramo amagambo ye.
Aba bombi bongeye guhurira mu ndirimbo imwe, mu gihe baherukaga gukorana mu mwaka wa 2012 mu ndirimbo” Ibibazo mu bindi” nayo yakunzwe na benshi kakahava.