Amakuru ashushyeImyidagaduro

AMAFOTO:Umukecuru Kim Kardashian yasabiye imbabazi kwa Trump yarekuwe

Perezida Donald Trump nyuma yo kugirana ibiganiro na Kim Kardashian bijyanye no gusabira imbabazi Umukecuru wari umaze imyaka irenga 20 afungiwe gucuruza ibiyobyabwenge maze uyu umugore wa Kanye West akaboneraho no gusaba Perezida Donald Trump kuvugurura ry’itegeko rigenga gereza,uyumukecuru yamaze kwakira inkuru nziza y’uko yahawe imbabazi na Perezida Trump.

Uyu Alice Marie Johnson w’imyaka 63 yari yakatiwe igifungo cya burundu mu 1997 azira gufatirwa mu gatsiko k’abandi 15 bashinjwaga gukora amafaranga y’amahimbano ndetse bakanacuruza ibiyobyabwenge muri Leta ya Tennesse.

Ibyishimo byari byose ubwo Alice Johnson yarekurwaga

Alice Johnson warekuwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Kamena 2018, ahawe imbabazi na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ibi byatangajwe na White Houseaho  yavuze ko byakozwe hashingiwe ku kuba Johnson yari umugororwa w’icyitegererezo mu bandi ndetse akaba yaranakoze ibishoboka byose ngo abashe kwivugurura mu gihe yari amaze afungiwe muri Aliceville Correctional Facility muri Leta ya Alabama.

Alice uvuga ko nta byinshi yarazi kuri Kim Kardashian mbere y’uko yinjira mu rugamba rwo kumufunguza ariko ngo nyuma y’uko bagiye bubaka ubumwe budasanzwe ndetse bakanarushaho kumenyana birenzeho yatangiye kugira icyizere cy’uko ibyo yasabye bizacamo,uyu mukecuru akimara gusohoka muri gereza yatangaje kandi ko yumva kuri ubu ubuzima bwe bwatangiye bundi bushya.  .

Alice wakomeje avuga ko ashimira cyane marayika we Kim Kardashian ndetse na Perezida Donald Trump ngo bityo amwijeje kuba umuntu  w’impinduka yagize ati:

“Ndashaka kubwira Kim, marayika wanjye, ko utigeze untererana. Ntiwacitse intege mu rugamba rwawe. Wabaye umunyamurava none bigize ingaruka z’agatangaza kuri njye n’umuryango wanjye kuri uyu munsi hagati aho Nyakubahwa perezida Donald Trump Ngiye gutuma wishimira kuba umpaye aya mahirwe ya kabiri mu buzima. Kandi ntabwo nzatenguha umuryango w’Abanyamerika cyangwa Isi yangiriye icyizere cyinshi.”

Amakuru dukesha TMZ aravuga ko nyuma y’ifungurwa rya Johnson ngo itsinda rya Kim Kardashian riri gutegura uburyo ryazasura uwo mukecuru n’umuryango we bongeye guhura bitarenze muri iki cyumweru turimo.

Kim Kardashian wagize uruhare rukomeye mu ifungurwa ry’uyu mukecuru avuga ko ibi yakoze ari itangiriro ry’ibikorwa yiyemeje byo kuvuganira abantu bafunzwe mu buryo nk’ubwe kugira ngo bahabwe imbabazi.

Kim Kardashian ubwo yabonanaga na Perezida Donald Trump

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger