AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Amafoto y’urwibutso y’umukambwe Robert Mugabe wamaze kwitaba Imana

Umukambwe Robert Mugabe wagejeje igihugu cya Zimbabwe ku bwigenge ndetse akanakiyobora igihe kirekire, yitabye Imana ku munsi w’ejo aguye mu bitaro byo muri Singapore.

Ni nyuma y’imyaka 95 yari amaze ku isi.

Mugabe wabaye Minisitiri w’intebe wa Zimbabwe mu mwaka wa 1980 mbere yo kuba Perezida w’iki gihugu mu myaka irindwi yakurikiyeho, yasize amateka akomeye mu ruhando rwa Politiki, haba mu maso y’Abanyafurika bamufataga nk’intwari idatinya kubwiza abazungu ukuri; ndetse n’abazungu bamufataga nk’umunyagitugu.

Ni muri uru rwego twifashishije amafoto twerekana bimwe mu bihe by’ingenzi byagiye biranga ubuzima bwa Mugabe mu gihe yari mu rugendo rwo kuyobora Zimbabwe.

Robert Mugabe (Ibumoso) na Perezida Mnangagwa (Iburyo) mu minsi ya kera.
Aha ni muri 2014 ubwo Robert Mugabe yizihizaga isabukuru y’imyaka 90 y’amavuko.
Aha ni mu mwaka wa 1996 ubwo Robert Mugabe yakoraga ubukwe na Grace Mugabe.
Robert Mugabe ari kumwe na Nyakwigendera Nelson Mandela mu 1998.
Robert Mugabe aha yari kumwe na Nyakwigendera Muammar Gadaffi wahoze ayobora Libya.
Aha ni muri 2017 Mugabe atangaza ko atazashyigikira Mnangagwa mu matora y’umukuru w’igihugu.
Aha ni mu 1974 mu nama ya Rhodesia i Geneve, ari na wo mwaka Mugabe yafunguriwemo nyuma y’imyaka 10 yari amaze mu buroko.
Ifoto iri mu za nyuma zafashwe akiri muzima ubwo yari arembeye muri Singapore.
Umukambwe Mugabe ari kumwe n’abana be mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe.
Aha ni mu 1993 ubwo yari kumwe n’igikomangoma cya Wales, Diana.
Robert Mugabe mu 1994 ubwo yahuriraga i Londres n’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II ndetse n’igikomangoma Philipp.
Aha ni mu 1997 ubwo Mugabe yahuraga na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.
Aha ni muri 2017 ubwo Mugabe yayoboraga umuhango wo kwibuka intwari z’igihugu muri Zimbabwe.
Aha ni muri 2015 ubwo Mugabe yahuriraga na Perezida Putin w’Uburusiya i Moscow.
Mugabe avugira ijambo mu munsi wahariwe intwari z’igihugu mu 1987 (Umwaka yabayemo perezida wa Zimbabwe.)
Perezida Mugabe mu 1997 ubwo we na Grace Mugabe bakiraga Hilary Clinton i Harare.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger