AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amafoto y’indobanure yaranze igikombe cy’isi udakwiye gucikwa

Mu gihe haciye hafi icyumweru cyose igikombe cy’isi kirangiye, Teradignews.rw yongeye gufata umwanya wo kukwibutsa ibihe by’ingenzi byaranze imikino y’igikombe cy’isi cyo mu Burusiya binyuze mu mafoto.

Aya mafoto yagiye afatirwa ahantu hatandukanye, haba mu ma Stade atandukanye yo mu Burusiya ndetse n’ibindi bice bitandukanye by’isi, cyane mu bihugu byari bihagarariwe muri iyi mikino yasojwe ku cyumweru yegukanwe n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Croatia ibitego 4-2.

Abafana b’ikipe yUbuyapani bakuburaga Stade nyuma ya buri mukino w’ikipe yabo.

Abafana ba Iceland bari mu bagaragaje imifanire yo ku rwego rwo hejuru. Aha ikipe yabo yakinaga na Argentina.
Aha Lionel Messi yishimiraga igitego yari amaze gutsinda Nigeria.
Abafana ba Mexique bareberaga i Mexico umukino ikipe yabo yatsinzwemo na Sweden 3-0.
Abanya Mexico bareba umukino ikipe yabo yatsinzwemo na Brazil 2-0.
Luzhniki Stadium yabereyeho umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Umufana wa Costa Rica.
Abafana kuri Stasiyo ya gari ya moshi.
Igihugu cy’Uburusiya ni cyo cyakiriye iyi mikino.
Abafana ba Brazil.
Umukecuru wafanaga Croatia.
Ku myaka 19, Kylian Mbappe yakoze amateka yo gutwara igikombe cy’isi anaba umukinnyi muto w’irushanwa.
Abafana b’Ubufaransa bareberaga umukino wa nyuma ku munara wa Eifel uherereye i Paris.
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ari kunyagirwana na Emmanuel Macron w’ubufaransa ndetse na Giani Infantino wa FIFA.
Perezida Macron yishimira igitego cy’ikipe ye.
Umufana wa Mexico.
Perezida wa FIFA Giani Infantino ari kumwe na Vladimir Putin w’Uburusiya.
Isoni n’ikimwaro ku maso ya Neymar nyuma yo gusezererwa n’ububiligi.
Ikipe y’igihugu y’Abongereza mu byishimo, nyuma yo gusezerera Columbia kuri za Penaliti.
Neymar na Paulinho bishimira igitego bari bamaze gutsinda Mexico.
Umufana w’Uburusiya yishimira insinzi ikipe ye yari imaze gukura kuri Espagne.
Ikipe y’igihugu y’Abarusiya mu byishimo, nyuma yo gusezerera Espagne mu mukino wa 1/8 kuri za penaliti.
Koke akimara guhusha penaliti mu mukino w’Uburusiya.
Maradona yishimira igitego cya 2 Argentina yari imaze gutsinda Nigeria.
Abafana ba Senegal mu mukino ikipe yabo yatsinzemo Pologne.
Edinson Cavani na Christiano Ronaldo mu mukino wa 1/8 Uruguay yari imaze gusezereramo Porutigal.
Abakinnyi ba Columbia bishimira igitego bari bamaze gutsinda Senegal.
Neymar ashimira Coutinho.
Abana bacongeraga ruhago kuri umwe mu migezi yo mu Burusiya.
Umuzamu wa Serbia agerageza gukuramo umupira wa rutahizamu wa Costa Rica.
Neymar yatakaje iminota 14 mu mukino Brazil yaguyemo miswi n’Ubusuwisi.
Abafana b’Ubwongereza barebega ikipe yabo i London.
Mbaye Niang na bagenzi be bishimira igitego cya 2 bari bamaze gutsinda Pologne.
Umufana w’Ubuyapani .
Umuzamu w’Uburusiya Aknifeev asuhuza mugenzi we wa Croatia Daniele Subasic.
Vladimir Putin yahawe na mugenzi we wa Croatia Kolinda umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Croatia.

      

Twitter
WhatsApp
FbMessenger