Amafoto y’ibyaranze iminsi ibiri ya mbere y’uruzinduko rwa Perezida Nyusi wa Mozambique mu Rwanda .
Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda yagiye asura uduce dutandukanye ku munsi imiri y’uruzinduko rwe azakomeza ku munsi w’ejo.
Perezida Filipe Nyusi kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 yunamiye imibiri irenga ibihumbi 250 ishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yatetemberejwe anasobanurirwa ibyaranze amateka y’u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside. Perezida Nyusi yashyize indabo ku mva zishyinguyemo iyo mibiri
Nyuma yaho igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro hashyizwe umukono ku masezerano arimo ayo gukuraho visa ku ba diplomate n’abandi bafite passport z’akazi, ay’ubufatanye mu birebana no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, ajyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ay’imikoranire ya kaminuza n’amashuri makuru ndetse n’andi yasinywe hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB n’Igishinzwe guteza imbere ishoramari muri Mozambique.
Perezida Kagame avuga ku bwiyunge bw’Abanyarwanda n’iterambere yagize ati “ubwiyunge ni urugendo rukomeza, ntabwo rugira igihe kizwi rurangirira. Uko dutera imbere, tugomba gukorana n’abandi kugira ngo nk’ibihugu bamwe badatera imbere bonyine ahubwo tugendere hamwe twese.”
Perezida Nyusi yavuze ko igifite akamaro ari ukubyaza umusaruro ibihari bigamije kugirira akamaro abaturage, yagize ati “Igifitiye akamaro ibihugu byacu ni ugukoresha uburyo n’umutungo bihari bikagirira akamaro abaturage. Ntabwo dutewe ubwoba n’abashaka kutuvangira, tugirana ubutwererane n’uwo ariwe wese bitewe n’inyungu dusangiye.”
Ku rundi ruhande, Perezida Nyusi wishimira uburyo yakiriwe mu Rwanda, yavuze ko mu myaka ibiri ishize hari byinshi byagezweho mu mibanire y’ibihugu byombi, kandi ibi bihugu byiteguye gusangira ubunararibonye bifite.
Perezida Kagame yavuze ko yashimishijwe no kwakira Perezida Filipe Nyusi yezeza abaturage ba Mozambique n’u Rwanda ko hari byinshi bigiye gukorwa mu butwererane bw’ibihugu byombi , Yagize ati “Twaganiriye byinshi bijyanye n’uturere duherereyemo, umugabane wacu no hanze yawo. Twishimiye kwakira Perezida Nyusi hari byinshi bigiye gukomeza gukorwa mu butwererane bw’ibihugu byacu.”
Muri uru ruzinduko Perezida Nyusi ari kugirira mu Rwanda aranateganya gusura Ingoro y’Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza n’inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izwi nka ’La Corniche One Stop Border Post’ mu Karere ka Rubavu.