Amafoto y’ibyaranze igitaramo Gakondo Acoustic Gala. Mavenge Sudi na Sophie Nzayisenga bahuriyemo
Mavenge Sudi umuhanzi wakanyujijeho mu bihe byahise n’umukirigita nanga Sophie Nzayisenga bashimishije abitabiriye igitaramo cya Gakondo Acoustic Gala.
Iki gitaramo cyabereye mu Kiyovu ahitwa Impact Hub cyitabiriwe aha nini n’urubyiruko rwasusukijwe n’abahanzi batandukanye barimo abakibyiruka bafite ubuhanga mu muziki gakondo ndetse n’abawurambyemo bawufitemo ibigwi.
Mavenge Sudi yari yitwaje itsinda ryitwa “Urukatsa” rimufasha kuririmba no gucuranga ryiganjemo abo mu muryango we , Mavenge yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane mu bihe byo ha mbere zirimo “Ku munini”, “Gakoni k’abakobwa” n’izindi yavangagamo z’abahanzi bo ha mbere.
Sophia Nzayisenga umugore umaze imyaka irenga 30 uzwi cyane mu gukirigita umurya w’inanga, na we yataramiye abitabiriye iki gitaramo biratinda ndetse atuma benshi bizihirwa bitewe n’uburyo yakoraga mu mirya y’inanga yari yitwaje. Yacurangaga imwe mu mirya y’izo yakoze zakanyujijeho zirimo iyitwa “Inganji” n’izindi…
Abahanzi barimo Audia Intore, Victor Rukotana ndetse na Ange & Pamela bafatanya baririmbye indirimbo zitandukanye zikumbuza abitabiriye ubuhanga bw’abakurambere mu muziki gakondo w’u Rwanda by’umwihariko basoza bafatanyije indirimbo yitwa “Amararo” ya Masamba.
Mavenge Sudi na Sophia Nzayisenga nyuma y’igitaramo bavuze ko binejejwe no kubona urubyiruko ari rwo rwari rufite umubare munini kuruta abantu bakuze, bitabira kuza kureba imbyino n’indirimbo bya kinyarwanda. bemeza ko bikomeje byaba intambwe nziza yo gukundisha abato iby’umuco nyarwanda
Iki gitaramo cyari kibaye ku nshuro ya kabiri cyaje kuzamo ibibazo byatumye kirangira bitunguranye kubera impamvu z’urusaku , inzego z’umutekano zavugaga ko rubangamye ndetse binatuma Alyn Sano ataririmba bitwe n’uko ibyo byabaye atarinjira ku rubyiniro.