AmakuruAmakuru ashushye

Amafoto yaranze umuhango wo kwita izina abana b’ingagi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Kanama 2018, abantu babarirwa mu bihumbi biganjemo n’abakomeye ku Isi bateraniye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze, mu Kinigi mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi.

Abagiye bita amazina aba bana b’ingagi, harimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abaturutse hanze n’abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal ifitanye amasezerano n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo.

Ni ku nshuro ya 14 uyu muhango wabaga, abiganjemo abaturutse hanze y’u Rwanda bahaye amazina ingagi 23 ziganjemo izavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018.

Riderman na Bruce Melodie bari mu bahanzi bafatanyije n’itsinda rya Mafikizolo ryaturutse muri Afurika y’Epfo, mu gususurutsa abitabiriye uyu muhango dore ko hari hari n’akabeho.

Dore amazina abisi batandukanye bahaye abana b’Ingagi biswe uyu munsi.

1. Hong Liang & Xinyu Zhang: Bise ingagi izina rya ‘Urugero’

2. Laureano Bisan Etamé-Mayer: Yise ingagi izina ‘Ikipe’.

3. Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yise umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’.

4. Alexa Gray yise umwana w’ingagi izina rya ‘Kunesha’

5. Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami washimagije u Rwanda cyane yise umwana izina rya ‘NaYombi’

6. Samba Bathilyukomoka muri Mali yahaye ingagi izina rya ‘Ineza’

7. Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa yise muwana w’ingagi izina rya ‘Imbaga’

8. Michael Wale yahaye ingagi izina rya ‘Paradizo’

9. Thomas Krulis yahaye ingagi izina rya ‘Mahirwe’

10. Judith Kakuze yise ingagi izina rya ‘Indakemwa’

11. Dr. Olusegun Obasanjo yise umwana w’ingagi izina rya ‘Aremu( izina rya kabiri rya Obasanjo, risobanura ngo ‘buri mwana ni ingenzi’)

12. Indi ngagi yiswe ‘Umuryango’

13. Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza bagize itsinda Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo Bahaye ingagi izina rya ‘Akeza’.

14. Michael O’Brien-Onyeka yise ingagi izina rya ‘Umuseke’

15. Strive Masiyiwa ayiha irya ‘Ishusho’

16. Peter Riedel: Yahaye ingagi izina rya ‘Umusaruro”

17. Alexandra Virina Scott wakiniye Arsenal y’abari n’abategarugori yahaye ingagi izina rya ‘Izahabu’

18. Rao Hongwei: Yahaye ingagi izina rya ‘Uburumbuke’

19. Hugh Fernley-Whittingstall yise ingagi izina “Amatungo”

20. Jeannette Uwiragiye yise ingagi izina “Irebe”

21. Amadou Gallo Fall yise ingagi izina ‘Kwiyongera’

22. Graca Machel yita  ingagi izina ‘Urugori’, mu gihe

Lauren Mayer wambaye ishati y’umweru yakanyujijeho muri Arsenal anatwarana na yo igikombe cya Shampiyona
Bari bambaye imyenda iranga umuco nyarwanda
Riderman ku rubyiniro

Bruce Melodie ku rubyiniro
Uyu mubyeyi ari mu batanze izina
Uyu yakanyujijeho muri Arsenal y’abagore

Bari bafite akanyamuneza ku maso

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yari ahari
Abantu benshi bari baje kwitabira uyu muhango

Uyu musaza yakirigitaga inanga

Minisitiri w’intebe ni we wari umushyitsi mukuru

Umuyobozi wa RDB mu ishati y’umweru na Minisitiri w’intebe
Minisitiri w’intebe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru
Minisitiri w’umuco na Siporo na we yari ahari
Baririmba indirimbo yubahiriza igihugu

Abihaye Imana na bo bari bahari
Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeli
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger