Amafoto ya perezida Kagame na madamu we bsangira n’Abadipolomate batandukanye
Ku wa 16 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre.
Iki gikorwa gisanzwe kibera mu ntangiriro z’umwaka, cyabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku byagezweho mu 2024, birimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi no kwizihiza imyaka 30 yo Kwibohora.
Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu, agaragaza ubufatanye bwagize uruhare mu rugendo rw’iterambere mu myaka 30 ishize.
Yagarutse kandi ku bibazo by’umutekano muke mu karere, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko ibihugu bimwe byo hanze ya Afurika bigira uruhare mu gukomeza ayo makimbirane.
Yashimangiye ko u Rwanda rutazigera rwemera ko amateka mabi ya Jenoside asubira, kabone n’iyo rwahura n’ibibazo byakomerera igihugu.