Amafoto ya Kim Kardashian yashyize hanze yambaye ubusa akomeje kuvugisha benshi
Kim Kardashian , umugore w’umuraperi Kanye West yongeye kuvugisha abantu benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kubera amafoto amugaragaza ubwambure yashyize hanze.
Uyu mubyeyi w’abana babiri y’ibyariye n’undi umwe yabyariwe n’undi mugore nyuma yo kumwishyura akayabo ngo ababyarire undi wa gatatu, yavugishije abantu benshi ahanini bitewe n’amafoto yifotoje agamije kwamamamaza amavuta mashya yari yisize.
Uyu mugore yifotoje yambaye ubusa buri buri, iyo foto yari yari aryamye ku meza ku buryo byari byoroshye kubona imyanya ye y’ibanga ariko we yahisemo gukingaho ikiganza. Aya mafoto yayerekenaga ashaka kwereka abamukurikira ubwiza bw’amavuta yarari kwisiga.
uyu muryango w’aba Kardashian ntabwo usiba kuvugwa mu itangazamakuru kuko iyo uyu mugore atashyize hanze amafoto avugisha abantu bitewe n’uko yayifotoje, umugabo we Kanye West akozanyanaho n’abantu runaka bitewe n’amagambo yandika kuri Twitter ye.
Muri iki cyumweru turi gusoza nibwo Kanye West na Kim bari bari kuvugwa mu itangazamakuru ahanini biturutse ku magambo bari batangaje ku rubuga rwa Twitter aho Kanye West yashimagizaga Perezida wa Amerika Donald Trump ariko abamukurikira ntibabivuge ho rumwe nawe.
Iyi rwaserera yatewe n’amagambo Kanye West yashyize kuri Twitter bugaherekezwa n’ifoto uyu muhanzi yagaragayeho yambaye ingofero yanditse ho amagambo Trump yakoreshaga yiyamamaza [Make America Great Again].
Abantu rero bahise baza batuka Kanye West bamushinja kutita ku birabura bagenzi be yewe banamushinja kugira ikibazo cy’uburwayi mu mitekerereze, aha ni ho umugore we Kim yaje abwira abantu kumuvira ku mugabo kuko we amukundira ko avuga ibimurimo.
Kim Kadashian yahise agira ati ” Ku itangazamakuru rishaka gusenya umugabo wanjye, reka mvuge ibi, muravuga ko ibyo yavuze ari iteshamutwe kubera ko atemeranya n’imitekerereze mibi y’abandi , muravuga ko yagize ikibazo cy’uburwayi bw’imitekerereze , ntatinya kuvuga ibimurimo kandi nicyo mukundira, ibintu muri kuvuga ntabwo binyuze mu muco.”
Nyuma y’uru ruhererekanye rw’aya magambo rero uyu mubyeyi w’abana batatu yahise ashyira hanze aya mafoto maze abantu benshi baramwibasira bamushinja kudaha agaciro imyaka arimo.