AMAFOTO: Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi Alpha Blondy yaraye ageze i Kigali
Mu ijoro rya keye ahagana mu masa tatu nibwo Alpha Blondy yageze mu murwa mu kururu w’u Rwanda i Kigali aho aje gutaramira abanyarwanda mu iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival.
Iki cyamamare Seydou Koné wamamaye cyane nka Alpha Blondy yageze i Kigali aherekejwe n’abacuranzi be, Uyu muhanzi ageze i Kigali nyuma y’igitaramo yari kuzitabira ku munsi wo gusoza Kigali Up Festival ku wa 20 Kanama 2017 nyuma birangira atahageze.
Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Reggae asobanura icyatumye ataza umwaka ushize yavuze habaye ho urujijo ku itsinda rishizwe kurengera inyungu ze bituma nawe ahitamo kurusubika .
Mu gitaramo agomba gukora kuri uyu wa kane cyo gufungura Kigali Up Festival igiye kuba ku nshuro munani yasezeranyije abanyarwanda ko agiye kubibagiza umubabaro bagize umwaka ushize igihe ataje kandi bari bizeye ko aza kubataramira.
Iyi ni inshuro ya Kabiri uyu muhanzi ageze mu Rwanda , gusa hari n’abandi bategerejwe kuza mu Rwanda bazitabira iri serukiramuco rya Kigali Up Music Festival barimo Kenny Wesley na Soulful Nerd bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Annet Nandujja (Uganda), Third Eye & Lulu (Malawi), Joey Blake (USA), Jah Bone D ( Rwanda) n’abandi .