Mu ijoro ryakeye abantu batandukanye bo ku Isi yose babashije kubona Ubwirakabiri aho ukwezi kwahinduye isura kugatukura ibintu byamaze umwanya muremure cyane bitandukanye n’ibindi bihe by’ubwirakabiri mu kinyejana cya 21.
Ubwo ubu bwirakabiri bw’ukwezi bwabayeho mu joro ryo ku wa 27 Nyakanga 2o18, abitegereje neza babonye inyenyeri yari iruhande rw’ukwezi muri ariya masaha, byatangajwe ko yaba ari umubumbe wa Mars babonaga.
Amakuru atangwa n’imbuga z’ubuhanga mu bumenyi bw’ikirere agaragaza ko ubundi bwirakabiri bw’ukwezi kose nk’ubu buzongera kuboneka muri Africa mu 2022, mu mwaka utaha nabwo buzaba ariko buboneke neza ku migabane ya Amerika.
I kigali n’ubwo ikirere cyari cyiganjemo ibicu byinshi byabangamiye bamwe kureba neza ukwezi gusa aba bashije kububona hari n’abakoresheje Telescope mu kureba ubu bwira kabiri bw’ukwezi.