AmakuruImikino

Amafoto- Ubufaransa bwandagaje Ubutariyani mu mukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa “Les Bleus” yaraye itsinze u Butariyani ibitego 3-1, mu mukino wa gicuti iyi kipe yari yakiriyemo Abatariyani mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino y’igikombe cy’isi iteganyijwe kubera mu Burusiya guhera ku wa 14 z’uku kwezi.

Samulel Umtiti usanzwe ari myugariro wa FC Barcelona ni we wafunguye amazamu ku munota wa 08 w’umukino, ku mupira muremure wari ukaswe na Benjamin Pavard, Kylian Mbappe awuteye umuzamu Salvatore Siligu awukuramo, usanga Samuel Umtiti ahita atera ishoti rikomeye mu izamu.

Abafaransa babonye igitego cya kabiri ku munota wa 29 w’umukino gitsinzwe kuri Penaliti na Antoine Griezman, nyuma y’ikosa Rolando Mandragora yari akoreye kuri Lucas Hernandes mu rubuga rw’amahina.

Abatariyani baje kwishyura igitego ku munota wa 36, babifashijwemo na Leonardo Bonnuci, kuri coup franc yari itewe na Mario Barotelli, Hugor Lorris umupira awukuramo, usanga Bonnucci wari urekerereje ahita arangiriza mu izamu.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2 bya France kuri 1 cy’u Butariyani.

Abafaransa barabgije akazi ku munota wa 63 babifashijwemo na Ousmane Dembele, wari umaze no gutera umutambiko ku munota wa 56 w’umukino.

Muri rusange ubufaransa bwihariye uyu mukino ku kigero cya 57 kuri 43% k’u Butariyani, bugerageza amashoti 12 kuri 15 yageragejwe n’Abatariyani, mu gihe amakipe yombi yateye amashoti 6 agana mu izamu.

Corlentin Torisso atera umupira kuri passe yari ahawe na Pogba.
Umtiti na Dembele ba Barcelona bishimira igitego cya mbere cy’Ubufaransa.
Kylian Mbappe wigaragaje muri uyu mukino ahanganye na ba myugariro b’u Butariyani.
Mbappe agenzura ikibuga
Griezman na bagenzi be bishimira igitego cya kabiri.
Bonnucci yishimira igitego.
Roberto Mancini atanga amabwiriza.
Ngaho da! Pogba na Dembele bishimira igitego.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger