AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amafoto-Rayon Sports yitegura Yanga yakoreye ibikorwa by’urukundo mu bitaro bya Kibagabaga

Ikipe ya Rayon Sports yitegura kwakira Young Africans kuri uyu wa gatatu, yakoze igikorwa kitari kimenyerewe ku makipe y’umupira w’amaguru ya hano mu Rwanda aho yasuye abrwayi barwariye mu bitaro bya Kibagabaga mu karere ka Gasabo, isigira bamwe mu barwayi batishoboye inkunga.

Mu bikoresho Rayon Sports yatanze, harimo amavuta yo guteka, amata, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibindi.

Kimwe mu bikorwa bikomeje gukora abenshi ku mitima Rayon Sports yakoze, harimo kuba iyi kipe y’Imana(Uko abakunzi bayo bayita) yishyuriye ibitaro umwana w’uruhinja watawe n’umubyeyi we akimara kuvuka, ndetse bakaba banamwishyuriye ibishobora kumutunga mu gihe cy’amezi abiri yose.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibagabaga bwifurije Rayon Sports kugira amahirwe mu mukino usoza itsinda D ifitanye na Young Africans kuri uyu wa gatatu. Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yaba itsinze uyu mukino, yahita igira amanota 9 ashobora kuyihesha itike ya 1/4 cy’irangiza mu gihe haboneka utsinda hagati ya USM Alger na Gor Mahia.

Ikipe ya Rayon Sports yishyuriye uyu mwana ibitaro inamugenera ibyo kumutunga mu gihe cy’amezi 2.
Ikomeje gushimangira ko ari ikipe y’Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger