AMAFOTO ; Perezida Kagame yasuye inyubako ya Kigali Arena
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri (umuyobozi wa Toronto Raptors(yo muri Amerika ikina muri NBA) basuye inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena yuzuye mu Rwanda izajya yakira abantu basaga ibihumbi 10.
Kigali Arena inzu y’imikino n’imyidagaduro yuzuye i Remera i ruhande rwa Stade Amahoro, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.
Masai Ujiri bakunze kwita Giant of Africa wari kumwe na Perezida Kagame basura iyi nyubako ni umwongereza wavukiye muri Nigeria, we na Perezida Kagame batemberejwe buri gice kigize Kigali Arana.
Masai Ujiri binyuje ku mbuga nkoranyambaga za Giants of Africa yavuze ko ibi Perezida Kagame yabimubwiye umwaka ushize none arabikoze.
Yagize ati”Imvugo niyo ngiro. Nishimiye cyane Perezida Kagame ku iyubakwa rya Kigali Arena. Mu mwaka ushize yatubwiye ko agiye kubikora. Byarakozwe. Ni urugero rw’intagereranywa rw’aho Afurika ihagaze uyu munsi.’’
Iyi nzu mberabyombi ibaye iya kabiri yubatswe muri Afurika nyuma ya Dakar Arena yo muri Senegal, yubatswe mu murwa mukuru w’iki gihugu Dakar.
Kigali Arena izajya yakira imikino itabdukanye nka Basketball, football ikinirwa mu nzu, Volleyball, Tennis ndetse yakire n’ibitaramo.