Amafoto-Neymar na Firmino bafashije Brazil gutsinda Croatia mu mukino wa gicuti
Umukino wa gicuti waraye uhuje Brazil na Croatia warangiye Brazil itsinze ku bitego 2-0, Neymar wari ukubutse mu mvune abona izamu, cyo kimwe na Roberto Firmino winjiye muri uyu mukino asimbura.
Wari umukino wa gicuti amakipe yombi yahuriyemo yitegura imikino y’igikombe cy’isi.
Ikipe y’igihugu ya Brazil ni yo yihariye igice kinini cy’uyu mukino wabereye ku kibuga cya Liverpool Anfield Road ugasifurwa n’Umwongereza Michael Oliver.
Nta buryo bukanganye cyane bwagaragaye mu gice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, n’ubwo Brazil yageraga kenshi imbere y’izamu rya Croatia ryari ririnzwe na Danijel Subašić kurusha uko abakinnyi ba Croatia basatiraga izamu rya Alisson Becker.
Muri uyu mukino, Neymar yinjiye mu kibuga igice cya kabiri gitangiye asimbuye Fernandinho.
Uyu musore yaje gutsindira Brazil igitego cya mbere ku munota wa 69 w’umukino, nyuma yo gucenga ba myugariro ba Croatia, ku mupira yari ahawe na Willian Borges da Silva.
Iki gitego cyabaye icya 54 Neymar amaze gutsindira Brazil cyahise kimugira uwa gagatu umaze gutsindira Brazil ibitego byyinshi mu mateka yayo, agahigo asangiye na Romario, Pele na Ronaldo akaba ari bo baza imbere.
Brazil yabonye igitego cya kabiri ku munota wa nyuma w’umukino gitsinzwe na Roberto Firmino wari winjiye mu kibuga ku munota wa 60 asimbuye Gabriel Jesus, kumupira yari ahawe na Casemiro wa Real Madrid.
Iyi kipe ya Brazil isigaje gukina imukino 1 wa gicuti mbere y’uko yerekeza mu gikombe cy’isi, akaba ari uwo izacakiranamo na Australia ku wa 10 z’uku kwezi.
Umukino wa mbere w’igikombe cy’isi izawukina ku wa 17 Kamena saa mbili z’ijoro icakirana n’Ubusuwisi.