Amafoto-Minisitiri wa Sports n’umuco yasuye ishuri rya Muzika ry’i Muhanga
Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri wa Sports n’umuco Mme Uwacu Julienne yasuye ishuri ry’igisha umuziki riherereye i Muhanga, uruzinduko rwari rugamije kurebera hamwe uburyo intego z’ishuri zahuzwa na gahunda z’igihugu z’iterambere binyuze mu nganda ndangamuco zirimo na muzika.
Iri shuri ryahoze rikorera ku Nyundo mu karere ka Rubavu, mbere y’uko ryimurwa rikajyanwa i Muhanga mu majyepfo y’u Rwanda.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Uwacu yari kumwe n”umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imyuga n’ubumenyi ngiro WDA, bwana Gasana Jerome.
Nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iri shuri, Minisitiri Uwacu Julienne yasuye ikigo ndetse n’ibyumba abanyeshuri bigiramo mu rwego rwo kutyaza impano zabo.
Mu kiganiro n’aba baneshuri, Minisitiri Uwacu yabashimiye impano bagaragaje kandi anabasaba kuzinoza no gukomera ku ntego bihaye bahitamo kuza muri iri shuri.
Ati” Mufite igisubizo ku bavuga ko mu Rwanda babuze aho bataramira n’ababataramira. Impano mufite zikwiye kubyazwa umusaruro mutarinze gutegereza kubanza kubona diplome kuko impano murazifite ntagushidikinya.”
Iri shuri ryigisha umuziki ry’i Muhanga ryahoze rikorera ku Nyundo, ryimuwe nyuma yo kubona ko ibyumba bigishirizagamo bitari bihagije kandi ubuyobozi bufite gahunda yo kongera umubare w’abaryigamo.