Amafoto-Lionel Messi yafashije Argentina kunyagira Haiti mu mukino wa gicuti
Lionel Messi yatsindiye Argentina ibitego bitatu, afasha ikipe ye y’igihugu ya Argentina kunyagira Haiti ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wari wahuje aya makipe yombi.
Ni umukino wa gicuti Argentina yakinnyemo na Haiti, mu rwego rwo kwitegura imikino y’igikombe cy’isi.
Ni umukino wanagaragayemo igikorwa cyo guha umwambaro w’urwibutso Javier Maschelano wakinaga umukino wa 143 mu kipe y’igihugu ya Argentina, agahigo yahise asangira na Javier Zaneti wakinnye imikino myinshi muri iyi kipe.
Lionel Messi ni we wafunguye amazamu ku munota wa 17 w’umukino kuri Penaliti, yongeramo igitego cya kabiri ku munota wa 58, ku munota wa 66 yongetamo igitego cya gatatu, mbere y’uko Sergio Kunu Aguero arangiza akazi ku munota wa 69, ku mupira yari ahawe na Messi.
Iyi kipe izakina undi mukino wa gicuti mu cyumweru gitaha icakirana na Israel, uyu ukazaba ari na wo wa nyuma wa gicuti izaba ikina, mbere y’uko yerekeza mu mikino y’igikombe cy’isi izabera mu Burusiya guhera ku wa 14 Kamena.
Argentina izatangira imikino y’igikombe cy’isi Ku wa 16 Kamena 15h00 icakirana na Iceland, nyuma ikurikizeho Croatia mbere y’uko yisobanura na Nigeria, mu mukino wa nyuma w’itsinda.