AmakuruImikinoUrukundo

Amafoto: Lionel Messi n’umuryango we bakomeje kurira ubuzima mu biruhuko

Lionel Messi kuri ubu uri mu biruhuko akomeje kwinezezanya n’umuryango we mbere y’uko asanga bagenzi be mu myitozo itegura umwaka utaha w’umukino.

Nyuma yo gusebera mu gikombe cy’isi, Lionel Messi yahisemo kwicecekera. Magingo aya, Messi uheruka kuzuza imyaka 31 y’amavuko ari kumwe n’umugore we Antonella Rocuzo ndetse n’abana babo i Barcelona mu biruhuko.

Amafoto yafashwe ku munsi w’ejo agaragaza umuryango wa Messi uri ku mucangwa w’ahitwa Ibiza, aho bari bagiye kurira ubuzima. Amafoto agaragaza Messi n’umugore we Antonella Rocuzo, ndetse n’abana babo: Thiago na Mateo bari mu bwato ku mucanga wa Ibiza.

Ibiruhuko bya Messi byatangiriye mu birwa bya Turks na Caicos biherereye mu nyanja ya Atlantic, aho bavuye berekeza i Barcelona.

Si ubwa mbere Messi n’umuryango we bajya kurira ubuzima aha hantu kuko n’umwaka ushize yari yahisemo kujya kuharira ubuzima, gusa yari kumwe na Cesc Fabregas cyo kimwe na Luis Suarez bari basohokanye n’imiryango yabo.

Biteganyijwe y’uko tuzongera kubona Messi mu kibuga ku wa 12 Kanama, mu mukino wa Super Cup ya Espagne uzabera mu gihugu cya Maroc.

  

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger