Amafoto-Kenya U-17 imaze kunyagira Djibout ibitego 9-0
Ikipe y’igihugu ya Kenya y’abatarengeje imyaka 17, imaze kunyagira iya Djibout ibitego 9-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’Abato kizabera i Dar Es Salaam.
Uyu mukino wabimburiwe n’uwo Imisambi mito ya Uganda yari yanyagiyemo Sudan y’Epfo ibitego 6-1. Ibitego bya Uganda byatsinzwe n’uwitwa Davis Ssekajja watsinzemo ibitego 4, mu gihe ibindi bitego byatsinzwe na Kakaire Thomas.
Uyu mukino wakurikiwe n’uwo Kenya imaze kunyagiramo Djibout.
Ibitego bya Kenya byatsinzwe na Richdonald Bolo watsinzemo 3, Keith Imbali watsinzemo 2, Mathiew Mwendwa na we atsindamo 2, Said Mussa atsindamo 1, ikindi gitsindwa n’uwitwa Nicholas Omondi.
Aba basore bose batsinze ibi bitego bose ni abo umutoza wa Kenya yari yabanje mu kibuga.
Gutsinda uyu mukino bifashije Kenya kuyobora itsinda rya Kabiri n’amannota 6 ndetse n’ibitego 13 izigamye, ikaba irusha Ethiopia ya kabiri ibitego 10 byose. Uganda ihise ifata umwanya wa 3 n’amanota 3 inganya na Sudan y’amajyepfo ya kane, mu gihe Djibout iza ku mwanya wa nyuma n’ubusa ndetse n’umwenda w’ibitego 12.