AmakuruImikino

Amafoto-Jacques Tuyisenge na bagenzi be begukanye igikombe cya shampiyona ya Kenya

Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ikinamo Umunyarwanda Jacques Tuyisenge yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka yegukanye cyabaye icya 17 cya shampiyona ya Kenya yegukanye muri rusange.

Ni nyuma y’umukino usoza shampiyona iyi kipe izwi ku kazina ka K’Ogalo yakinagamo na Mathale United. Ni umukino wabereye kuri Moi Stadium i Nairobi.

Gor Mahia ni yo yabanje kuyobora uyu mukino n’ibitego 2-0, gusa Mathale United iza kuyishyura mu minota ya nyuma y’umukino. Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ni we wafunguye amazamu ku gitego yatsinze ku munota wa 10 w’umukino. Ni ku mupira yari ahawe na Raphael Asudi.

Iki gitego Jacques yatsinze cyabaye icya 14 amaze gutsinda muri iyi shampiyona, igitego kimwe inyuma ya rutahizamu uyoboye abatsinze byinshi. Ni na cyo cyarangije igice cya mbere cy’umukino.

Gor Mahia yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 53 w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe na Humphrey Mieno, nyuma y’umupira wari uturutse muri koruneri.

Mathale United yafunguye amazamu ku munota wa 67 w’umukino, ku gitego cyari gitsinzwe na Daniel Mwaura. Ni nyuma y’iminota mike uyu musore yari amaze mu kibuga, nyuma yo kwinjira asimbuye uwitwa Ndonye.

Mathale United yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 78 w’umukino, igitego cyatsinzwe n’uwitwa Nyakeya. Ni nyuma y’uko Joash Onyango yari amaze gusunikira mu rubuga rw’amahina uwitwa Omulanga.

Umutoza Kerr Dylan ateruye igikombe.
Abakinnyi ba Gor Mahia barimo Jacques na Mackenzie wambaye nimero 3 bateruye igikombe.
Tuyisenge Jacques ashimira mugenzi we.
Abayobozi b’ishyirahamwe rya ruhago muri Kenya bashimira abakinnyi ba K’ogalo.
Abafana bo baba bizaniye icyabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger