AmakuruImyidagaduro

AMAFOTO: Imyiteguro y’igitaramo cy’Abanyabigwi, KNC agiye gukorera i Kigali igeze ku musozo

Kuri uyu wa gatanu ni bwo hitezwe igitaramo “Legends alive” igitaramo  Kakooza Nkuriza Charles wamenyekanye cyane nka KNC yatumiyemo umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka kuva muri Afurika y’Epfo igitaramo cyitezweho byinshi bitewe n’igihe kimaze cyamamazwa.

Iki gitaramo KNC yakunze kuvuga ko ari icyo kizasoza umuziki we nk’umuhanzi cyangwa umuririmbyi akayoboka ibindi bikorwa birimo guteza imbere abahanzi n’ibindi. Uyu mugabo avuga ko iki gitaramo kizasiga amateka akomeye mu Rwanda, kimaze hafi emezi atatu cyamamazwa.

Yvonne Chaka Chaka nawe ku munsi wejo hashize aherutse gushimangira ko ari mu nzira aza i Kigali mu Rwanda muri iki gitaramo kiraba kuri uyu wa gatanu taliki ya 27Nyakanga 2018 azaba afatanyije na mugenzi we Kakooza Nkuriza Charles (KNC).

Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo  harimo  Bruce Melodie, Israel Mbonyi, Alyn Sano na Neptunez Band.

Yvonne Chaka Chaka yemeza byanyuma ko ari mu nzira aza mu Rwanda nyuma y’ibikorwa bitandukanye yakoreraga muri Kenya na Uganda

Amafoto y’ aho imyiteguro igeze.

KNC asuzuma ibyuma bya muzika azakoresha muri iki gitaramo

Uyu muzungu ni umwe mu bagize itsinda ricarangira KNC amusangiza ku  ibitekerezo
Ibikorwa byo kubaka uru byiniro no gutunganya insakazamajwi biri kurangira
Uyu muzungu uri mu itsinda ricurangira KNC asuzuma ko amajwi ameze neza

Umwe mubacuranzi bazacurangira KNC asuzuma ibikoresho bya muzika azakoresha

Amafoto:Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger