AMAFOTO : Igitaramo “Nyanza twataramye” n’isozwa rya FESPAD byaranzwe n’udushya twinshi
Iserukiramuco Nyafurika ry’ imbyino FESPAD ryabaga ku nshuro ya cumi ryasojwe mu ijoro ryakeye mu karere ka Nyanza ku gicumbi cy’ umuco,ryahise rikurikirwa n’ ijoro ry’igitaramo cyiswe “I Nyanza Twataramye” kibanziriza umunsi w’ Umuganura.
Iri serukiramuco nyafurika ry’ibyino ryatangiye ku cyumweru taliki 29 Nyakanga 2018 kuri Stade Amahoro i Remera, nyuma rikaza kugenda rinyura no mu tundi turere dutandukanye nka ; i Rwamagana, Huye, Rubavu, Musanze na Nyanza. Mu gusoza FESPAD bibera ku rugo rwahoze ari urwa Mutara III Rudahigwa ubu rwagizwe ingoro y’amateka
Igitaramo cya ” I Nyanza Twaramye” cyabereye mu Rukari Ibwami kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018 aha abanyarwanda bakaba bataramaga bya kinyarwanda baha ikaze umunsi mukuru w’Umuganura.
Iki gitaramo cyari kiganjemo imbyino gakondo cyanaririmbyemo abahanzi nka Sophie umaze ku menyekana cyane mu gucuranga inanga ndetse na Jules Sentore wari uyoboye itsinda rya Gakondo groupe ryashismishije abitabiriye iki gitaramo.
Icyakora ubwo itsinda rya Gakondo Groupe ryari rikigera ku rubyiniro nyuma yo kuririmba indirimbo ya mbere gusa imvura yahise ingwa ari nyinshi gusa ntiyatinda dore ko igihe yagwaga hari abagumye mu myanya yabo bitwikira intebe abandi bajya kugama nyuma ihise baragaruka bakomeza igitaramo cyanasojwe na Gakondo Group.
Uko byari byifashe mugitaramo “i Nyanza Twataramye”