AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amafoto: I Paris abantu 205 batawe muri yombi mu myigaragambyo yakubitiwemo abapolisi

Mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris imyigaragambyo yashamiranyije abapolisi n’abigaragambya yahinduye isura isiga abantu 205 batawe muri yombi abandi 100 barakomereka kuri uyu wa Gatandatu gusa.

Aba Polisi 14 bitangazwa ko  aribo bakomerekeye muri iyi myigaragambyo. Ibitangazamakuru byo mu bufaransa n’ahandi ku Isi byakoze iyi nkuru bitangaza ko iyi myigaragambyo yari imeze nk’umukino w’injangwe n’imbeba.

Igikundi kinini cy’abigaragambya bari bambaye imyenda imwe  y’umuhondo , batangaza ko batishimiye ubutegetsi buriho , ubukene bukomeje kuzamuka mu gihugu n’ikibazo cy’uburinganire.

Abigaragambya bari bambaye imyenda imwe na  masks ku maso batwikaga imodoka basenya icyo bahuye nacyo cyose mu mihanda y’i Paris. bigaragambirije mu duce tw’umujyi wa Paris bibanda ahantu hari imitungo ikomeye y’igihugu amabanki , amasoko (Super Market) n’ibindi .

Abigaragambya bageze no kungoro y’umukuru w’igihugu’Champs Élysées’ nubwo yari irinzwe cyane na Polisi ntibyabujije abigaragambya bahageze bafite indabo z’amarose basakuza cyane basaba Perezida Emmanuel Macron uri kubutegetsi kwegura,

Bivugwa ko imibare y’abigaragambya irengaho 75,000.  Mu byumweru bibiri bishize abigaragambya nanone bari bafunze imihanda y’umugi wa Paris.

Mu minsi ishize Perezida Macron yari aherutse gutangaza ko yumva uburakari bw’abanyagihugu barakajwe n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse ko leta igiye kureba uko ikemura icyo kibazo.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa 17 Ugushyingo abigaragambya basakuza buvuga ko bashaka ko agaciro kabo kagaruka bagatungwa n’akazi kabo imisoro yazamuwe ku nyungu ikagabanywa.

Iyi myigaragambyo kuva yatangira nanubu imibare yabayikomerekeyemo ntiramenyekana neza gusa abanyekanye ko baguye muri ibi bikorwa byo kwigaragambya ni babiri nabo baguye mu mpanuka y’imodoka.

Leta Ubufaransa ivuga ko igiye gushaka uko iginira n’abigaragambya igakemura iki kibazo mu maguru mashya kuko uko ibi bikorwa byo kwigaragambya bikomeje kwangiza byinshi mu mujyi wa Paris.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger