AMAFOTO: Beyonce, Jay Z, Ed Sheeran ,Usher na Tiwa Savage bataramiye abitabiriye ibirori by”isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela
Mu serukiramuco ‘Global Citizen Festival’ ryahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela abahanzi batandukanye baturutse hirya ni hino ku Isi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basusurukije urubyiruko rwari rwitabiriye iri serukira muco rwahuriye muri stade ya FNB mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Abahanzi b’ibyamamare barimo Jay Z n’umugore we Beyonce , Tiwa Savage, Usher , Ed Sheeran, Chris Martin , Pharrell Williams n’abandi nibo bataramiye urubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco.
Wari n’umwanya wo kuzirikana ku murage Nelson Mandeka yasigiye umugabane wa Afurika muri rusange wo kurandura burundu ubukene bukabije mu bawutuye.
Kurwanya ubukene n’inzara ku Isi n’izimwe mu ntego nyamukuru muryango Global Citizen wanteguye iri serukiramuco.
Twabibutsa ko Perezida Paul Kagame yari yitabiriye iri serukiramuco aho yagize n’ubutumwa atanga ku bari bitabiriye iri serukiramuco.
Perezida Kagame yasabye ibihugu by’Afurika gukomeza kwishakamo ubushobozi no kwigira