AmakuruImikino

Amafoto-Atletico Madrid yanyagiye Marseille, yegukana Europa league

Ikipe ya Atletico Madrid yaraye yegukanye igikombe cya 3 cya Europa League, nyuma yo kunyagira ku mukino wa nyuma Olympique de Marseille ibitego 3-0.

Uyu mukino wabereye i Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa watangiye Atletico yari idafite umutoza Diego Simeone wari wibereye mu bafana kubera ibihano, yotsa igitutu ikipe ya Marseille yari ifite abafana benshi bari baje kuyishyigikira, dore ko yasaga n’aho ikinira mu rugo.

Ku munota wa 21 Antoine Griezman yafunguye amazamu ku ruhande rwa Atletico Madrid, yongeramo igitego cya kabiri ku munota wa 49, mbere y’uko Kapiteni Gabi atsindira Atletico Madrid igitego cya gatatu ku munota wa 89, bituma Atletico Madrid yiyongera kuri Seville yatwaye iri rushanwa incuro eshatu kuva ryatangira gukinwa mu 2009.

Antoine Griezman watwaranye n’iyi kipe igikombe cye cya mbere ni we wabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino, nyuma yo gutsinda ibitego 2.

Muri rusange Olympique de Marseille yihariye uyu mukino ku kigero cya 57% kuri 43% ka Atletico Madrid, amakipe yombi atera amashoti 12 harimo 2 yaganaga mu izamu ku ruhande rwa Marseille n’ane ku ruhande rwa Atletico Madrid.

Dimitri Payet byamugoye kwakira gutakaza igikombe imbere y’abafana be.
Saul Niguez acenga abakinnyi ba Marseille.
Griezman agerageza gucenga…
Antoine Griezman yishimira igitego cya kabiri.
Igitwenge cyari cyose kuri Diego Simeone utatoje uyu mukino.
Griezman yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.
Torres ati “inzozi zanjye zabaye impamo.”
Antoine Griezman yihanganisha Dimitri Payet wari wishwe n’agahinda.
Abafana ba Atletico ibyishimo byari byose.
Diego Costa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger