Amafoto-Arsene Wenger yakiriwe nk’umwami muri Liberia
Ku mugoroba w’ejo ku wa gatatu ni bwo Arsene Charles Wenger wahoze atoza Arsenal yasesekaye i Monronvia muri Liberia, aho yagiye kwakira igihembo yagenewe na George Weah uyobora iki gihugu.
Akigera muri Liberia mu ma saa tatu y’umugoroba, umusaza Wenger yahawe ikaze n’ibihumbi by’abaturage b’iki gihugu bari baje kumwakira.
George Weah watojwe na Wenger ubwo yari muri Monaco, yahisemo kumuha iki gihembo kubera uruhare uyu musaza ukomoka mu Bufaransa yagize mu guteza imbere umupira wo ku mugabane wa Afurika, aho yagiye azamura impano z’abakinnyi batandukanye bawukomokaho.
Arsene Wenger yasinyishije George Weah mu wa 1988 amukuye muri Tonnerre Yaounde yo muri Cameroon , numa yo kumutangaho angana n’ibihumbi 12 by’ama Pounds.
Ku bwa George Weah kuri ubu ufite imyaka 51 y’amavuko, ngo Arsene Wenger ntiyamugize umukinnyi w’igitangaza gusa, ahubwo yanamugize uwo ari we uyu munsi.
Biteganyijwe ko umuhango wo gushyikiriza Wenger igihembo cye uzaba ku munsi w’ejo ku wa gatanu. Uretse Wenger, uyu muhango kandi ugomba no kwitabirwa n’Umufaransa Claude Le Roy na we ugomba gushyikirizwa igihembo.