AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amafoto agaragaza uko perezida wa Tanzania Samia Suluhu yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzaniya Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kanama 2021, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yakoreye mu Rwanda guhera ku munsi w’ejo.

Mbere yo gusoza uru ruzinduko rwa mbere akoreye mu Rwanda, aherekejwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, basuye inganda zitandukanye ziri mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Kigali (KSEZ).

Abakuru b’Ibihugu byombi bari bagaragiwe nanone n’abagize Guverinoma baturutse ku mpande zombi, kuva ku munsi w’ejo ahasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Mu cyanya cyahariwe inganda, basuye inganda zitandukanye zirimo telefone ya Mara kimwe na Volkswagen Rwanda.

Kuva yagera ku isoko ry’u Rwanda, Volkswagen Rwanda kuri ubu iteranya amoko 6 atandukanye y’imodoka. Vuba aha, uruganda rwanashyize ahagaragara gahunda yo kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, rukora imodoka zikoresha amashanyarazi.

Uruganda rwa Mara rukora ubwoko butatu butandukanye bwa telefone zigendanwa zigezweho.

Abakuru b’Ibihugu byombi n’abari babaherekeje banasuye kandi Uruganda rw’Inyange ruherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, rukaba ari rumwe mu nganda enye zikorera ahatandukanye mu Gihugu mu bijyanye no kongerera agaciro amazi, umusaruro w’imbuto n’uw’amata.

Nyuma y’uruzinduko rwe, Perezida Kagame yasezeye kuri mugenzi we wo muri Tanzaniya mbere yuko ava mu gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda na Tanzaniya bisangiye umubano ukomeye mu bucuruzi n’ishoramari, uru ruzindukao rukaba rwugururiye amarembo andi mahirwe menshi mu bijyanye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu u Rwanda rwohereza muri Tanzaniya ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika (amafaranga asaga miliyari 300 ) buri mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger