Amafoto agaragaza uko Camp Nou (Stade ya FC Barcelona) igiye kuvugururwa izaba imeze
Ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko igiye kuvugurura ibibuga byayo byose birimo na Camp Nou, Stade iyi kipe y’i Catalunya isanzwe yakiriraho imikino yayo yose.
Byitezwe y’uko iyi Stade ya Camp Nou isanzwe isakaye agace gato izasakarwa yose, ndetse ikongererwa ubushobozi ku bijyanye n’imyanya abafana bicaramo aho izavanwa ku bafana 99,354 yakira ikagezwa ku bushobozi bwo kwakira abafana 105,000.
Uretse iyi Stade izavugururwa, Barcelona irateganya kwita ku bindi bibuga byayo, harimo icy’imyitozo, icy’ishuri ry’umupira w’amaguru ryayo, icy’ikipe yayo ya kabiri ndetse n’ibindi by’imyidagaduro.
Imirimo yo gutangira kubaga Camp Nou ndetse n’ibindi bibuga bya FC Barcelona iteganyijwe gutangira mu mwaka utaha(2019) ikaba izamara byibura imyaka ine. Byitezwe y’uko iyi mirimo izatwara Barcelona angana na miliyoni 550 z’ama Pounds.