Amakuru ashushyeUrukundo

Amafoto agaragaza inkumi igiye kurushinga na Fuadi (Papa w’abatoto)

Nta minsi myinshi ishize Fuadi uzwi cyane mu kogeza imipira kuri radio na Televiziyo 10 ashize hanze impapuro ziteguza ubukwe bwe n’umukunzi we Bilha, Fuadi avuga ko uyu mukobwa ariwe mukunzi we w’ibihe byose.

Uwihanganye Mwene Butare Fuade wamamaye cyane nka Papa w’abatoto mu kazi ke k’itangazamakuru aritegura gukora ubukwe n’umukunzi we Belha tariki ya 07 Ukwakira 2018.

Aba bombi bamaze imyaka 4 baziranye ariko imyaka 2 yonyine akaba ariyo bamaranye bakundana, Fuadi avuga ko ntampamvu yakundiye Belha kuko ngo iramutse ihari yazavaho ntamukunde, akomeza avuga ko ari umukunzi we w’ibihe byose.

Papa w’abatoto ati:” Ntabwo mfite impamvu namukundiye kuko ibaye ihari ikazaba itagihari byaba bisobanura ko ntaba nkimukunda. Gusa icyo muziho ni uko ari umukobwa mwiza cyane, nyuma y’ibyo akaba mwiza mu mico n’imyifatire akaba mwiza iminsi yose mu buzima bwanjye. Itandukaniro n’abandi ntabwo ndizi kuko nta wundi nigeze mugereranya nawe. Arihariye cyane. Niba hari undi umeze nkawe yaba ari umunyamahirwe.”

Fuadi azwi cyane mu kogeza imipira yo muri shampiyona zitandukanye zo ku mugabane w’iburayi cyane cyane iyo mu Bwongereza , uyu musore yiswe papa w’abatoto kubera guhamagarwa n’abakobwa kuri radiyo akabavugisha afite amarangamutima abereka ko abishimiye.

Fuadi n’umukunzi we

Impapuro ziteguza ubukwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger