Amafoto agaragaza ikirwa Donald Trump azahuriramo na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru
Mu gihe Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru biteganyijwe ko azahurira na Donald trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika muri Singapore, ibiro by’umukuru w’igihugu wa Amerika byatangaje ko aba bombi bazahurira mu kirwa cya Sentosa.
Aba bakuru b’ibihugu byombi bamaze iminsi badacana uwaka bazahurira muri singapore tariki ya 12 Kamena 2018. Bimwe mu byo bazaganiraho, Trump yatangaje ko ari ukugirango asabe Kim Jong Un guhagarika gucura intwaro za kirimbuzi.
Trump uherutse guhagarika uyu muhuro ariko nyuma akaza kwisubiraho m yatangaje ko ari umunsi w’amateka isi itegereje kuva ibi bihugu byombi byabaho dore ko ari ubwa mbere abakuru bibihugu bya Amerika na Koreya ya Ruguru bagiye guhura bakaganira.
Umunyamabanga w’ibiro bya Trump , White house, babicishije kuri twitter basohoye itanbgazo rivuga ko Kim na Trump bazahurira muri Hoteli y’inyenyeri 5 ya Capella Hotel iri mu kirwa cya Sentosa muri Singapore.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo aba bombi bazaba bari mu kirwa kimwe ariko batazarara muri hoteli imwe, Trump azaba acumbitse muri hangri-La Hotel ni mu gihe kandi Kim Jong Un azaba ari muri St Regis Singapore Hoteli ariko zose zikaba zibarizwa muri iki kirwa.