AmakuruImyidagaduro

Alyn Sano yavuze ku mashusho aherutse gushyirwaa hanze yavugishije benshi bayita ay’ubusambanyi

Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, yigaramye amashusho yari amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo yamamazaga indirimbo ye nshya ‘Head’ mu buryo benshi batatinye guhamya ko yakoraga ibimenyetso by’ubusambanyi.

Mbere gato ko indirimbo ye ‘Head’ ijya hanze, habanje gusohoka amashusho y’uyu mukobwa asanga umusore mu cyumba akamupfukama hagati y’amaguru.

Ni amashusho Alyn Sano yanakurikije andi ajya mu isoko akagura ‘Cocombre,’ ingingo nayo itaravuzweho rumwe.

Uyu mukobwa avuga ko ibyabereye ku mbuga nkoranyambaga atigeze abasha kubikurikira kuko afite abazishinzwe, icyakora ku rundi ruhande ahamya ko abafashe ayo mashusho nk’ay’ubusambanyi mu by’ukuri ari uko ari byo bari bafite mu mitwe.

Ati “Njye nta nubwo ibyo biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga nabibonye, buriya mumbona ku mbuga nkoranyambaga ariko njye simba mbareba […] imbuga nkoranyambaga si akazi kanjye, hari abandi babishinzwe.”

Alyn Sano yemera ko ubwo ayo mashusho yajyaga hanze, abantu bamubwiye ko ku mbuga nkoranyambaga amagambo yabaye menshi ariko yirinda kugira icyo abivugaho.

Ati “Hari abafashe indirimbo yanjye uko itari ariko hari abayifata uko iri […] umuntu wumva ‘Head’ akumva ibindi, babona ibyo bakunda.”

Ibi uyu muhanzikazi yabigarutseho nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Head’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Run mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na David Fernandez.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger