AmakuruImyidagaduro

Alyn Sano yasubije abamaze iminsi bamushinja gushyira ubusa bwe ku itara (Amafoto)

Ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga byibasira umuhanzikazi Alyn Sano bibaza ku myambarire aherutse kugaragara yaserukanye mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival bikomeje kuba akavagari’.

Ibi bikomoka ku mafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga abantu bakagereranya ay’uyu muhanzikazi akiririmba muri korali n’amugaragaza muri iyi minsi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, Alyn Sano, yemeye ko ibitekerezo by’abantu bari kunenga imyambarire ye yabibonye icyakora ahamya ko we ntacyo biba bimubwiye.

Ati “Abantu bakwiye kumva ko ndi umuhanzi, abankundira umuziki bakwiye kumva ibihangano byanjye, ku rundi ruhande ariko ndi umuhanzi mu nguni zose.”

Alyn Sano ahamya ko abantu bakwiye kumva ko imyambarire ye ari iy’umuhanzi uri mu bucuruzi.

Yakomeje ati “Njye nambara imyenda kubera impamvu, hari iyo ngiye gushyira ku isoko n’iy’abandi mba ndi kwamamaza. Abantu rero bagakwiye kujya bantera imbaraga aho kuzinca.”

Ku rundi ruhande uyu muhanzikazi avuga ko ibyo abantu bavuga ku myambarire ye bidashobora kumuca intege kuko we azi icyo ashaka.

Alyn Sano yijeje abakunzi b’umuziki we ibikorwa byinshi mu minsi iri imbere cyane ko amaze igihe ahugiye muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.

Ati “Njye buri gihe niyumva nk’umuhanzi mushya, ntabwo ndakora ku rwego nakwiyumvamo umuhanzi ukomeye. Mpora ntekereza ko ari bwo ngitangira umuziki. Abakunda ibikorwa byanjye bitege mu minsi iri imbere ibyo nza gukora.”

Alyn Sano ni umwe mu bahanzi batoranyijwe gutaramira abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ biri kuzenguruka igihugu. Ari gutaramana n’abahanzi barimo Afrique, Niyo Bosco, Bwiza, Chriss Eazy, Bushali, Riderman na Bruce Melodie.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger