AmakuruImyidagaduro

Alyn Sano yageze kuri final y’irushanwa ry’abaririmbyi rikomeye muri Afurika

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Alyn Sano ni umwe mu bari mu marushanwa y’umuziki azwi ku izina rya ‘The Voice Afrique Francophone’, irushanwa rihuza abanyempano mu kuririmba ariko bo mu bihugu byo muri Afurika.

Uyu mukobwa ukunzwe na benshi yarenze icyiciro cy’amakonkora agera mu cyiciro cya nyuma.

The Voice Afrique Francophone ni Ku nshuro ya gatatu y’iri rushanwa ryabereye muri Afurika y’epfo.

Muri uyu mwaka hitabiriye Abanyarwanda bagera kuri batandatu harimo umuhanzikazi Alyn Sano na Uwayezi Ariel wamenyekanye muri Sympfony Band n’abandi.

Aba bombi bagiye muri aya marushanwa mu mpera z’umwaka wa 2019 bamarayo igihe kingana n’ukwezi bari guhatana n’abandi bahuriye muri ayo marushanwa bo mu bihugu binyuranye.

Mu bari baserukiye u Rwanda uwabashije gukomeza akagera ku cyiciro cya nyuma ni umuhanzikazi Alyn Sano.

Ku mashusho basohoye abategura iri rushanwa berekanye Alyn Sano ari kuririmba indirimbo yitwa I’d rather go blind ya Eta James ari nayo yamuhesheje amahirwe yo gukomeza.

Sano yavuze ko ari mu Rwanda ubu ariko ari kwitegura neza cyane kugirango nasubirayo agiye guhatana ku mwanya wa mbere azabashe kwegukana iri rushanwa.

Biteganyijwe ko icyiciro cya nyuma gisoza iri rushanwa rya The Voice Afrique Francophone kizaba muri uyu mwaka muri Mata.

Abandi bo mu Rwanda bari barajyanye na Alyn Sano bo ntabwo bagize amahirwe yo gukomeza muri aya marushanwa.

Abagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa ni “Hiro, Charlotte Dipanda, Nayanka Bell na Lokua Kanza.”

Iri rushanwa ryatangiye muri 2016 rishinzwe n’uwitwa John de Mol. Taliki ya 15 Gashyantare nibwo batangiye gusohora amashusho y’abagiye barushanwa umwe kuri umwe.

Uzegukana irushanwa azakorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko ahabwe n’igihembo cy’amafaranga.

Alyn Sano yageze kuri Final

Reba Video y’uko byari byifashe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger