AmakuruInkuru z'amahanga

Alpha Condé twahuye incuro 2 zonyine_Col Doumbouya wahakanye ko baba baragiranye umubano wihariye

Col Mamady Doumbouya kuri ubu uyoboye Guinée-Conakry mu buryo bw’inzibacyuho, yahakanye ibivugwa ko hari umubano yaba yarigeze kugirana na Prof Alpha Condé wahoze ategeka Guinée mbere yo kumuhirika ku butegetsi.

Col Doumbouya yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), icya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuva yarahirira gutegeka Guinée mu minsi ishize.

Ku itariki ya 05 Nzeri ni bwo Col Mamady Doumbouya afatanyije n’ingabo za Guinée zo mu mutwe udasanzwe yari ayoboye, bahiritse ku butegetsi Alpha Condé wari umaze imyaka 11 ategeka kiriya gihugu.

Perezida Condé agihirikwa ku butegetsi abenshi bashinje Col Doumbouya kumuhemukira, nyamara undi yari yaramugize inkoramutima ye.

Byavuzwe ko Condé ari we wavanye Doumbouya mu mutwe w’ingabo z’u Bufaransa ugizwe n’abasirikare bakomoka hanze yabwo uzwi nka légionnaire, amuzamura mu ntera vuba bishoboka mbere yo kumugira umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Guinée.

Ni amakuru Col Doumbouya yamaganiye kure ubwo yaganiraga na RFI.

Ati: “Imyaka irenga 10 irashize mfashe icyemezo cyo gusiga umugore n’abana banjye, bitewe n’urukundo nkunda igihugu cyanjye. Navuye mu Burengerazuba [bw’Isi] kugira ngo nze gukorera igihugu cyanjye. Oya. Ni njyewe ubwanjye wifatiye icyemezo cyo kuza muri Guinea.”

Perezida mushya wa Guinée-Conakry yahakanye ko nta mubano wihariye yigeze agirana na Alpha Condé, ngo kuko mu myaka irenga 10 amaze asubiye muri Guinée bahuye inshuro ebyiri zonyine.

Yagize ati: “Kugira ngo mubyumve neza, kuva Prof. Alpha Condé yaba Perezida, twahuye inshuro ebyiri gusa. Ubwa mbere twahuye ni tariki ya 2 Ukwakira 2018 ubwo twizihizaga umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Guinée. Ubundi twahuye ni igihe twari mu muhango wo gushyingura.”

Abajijwe niba kuba inkoramutima ya Condé bitarashoboraga kumubuza guhirika ubutegetsi, yasobanuye ko “kuba inkoramutima biba hagati y’umuntu n’igihugu.”

Yunzemo ati: “Ndatekereza ko ntaje gukorera umuntu, ahubwo naje gukorera Repubulika ya Guinée. Nk’umusirikare rero, akazi kanjye ni ugukorera igihugu.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger