AmakuruAmakuru ashushye

Alpha Blondy yahaye ibyishimo bake bitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali

Alpha Blondy ukomoka muri  Côte d’Ivoire yataramiye  Abanya-Kigali ab’inkwakuzi bataha bishimye mu gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bukeya cyane.

Uyu muhanzi yataramiye mu gitaramo cya Kigali up cyabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Nyakanga 2018 muri parking ya stade Amahoro i Remera.

Ku rubyiniro yabimburiwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo Andy Bumuntu, Milly na  Eric 1Key.

Alpha Blondy yageze ku rubyiniro saa tatu na 25 amara igihe kirenga isaha ari kuririmbira abari bitabiriye. Uyu muhanzi yanyuzagamo akitsa cyane ku bumwe n’amahoro.

Hari aho yagize ati” Ndifuza ko Isi yose yagira amahoro, ndifuza amahoro muri Afurika yose, ndifuza hagati ya Israel na Parestine , ndifuza amahoro mu Rwanda n’ahandi hose.”

Iki gitaramo ntago cyitabiriwe cyane ku rugero ariko ababashije kuhagera banyuzwe n’umuziki wa live iki gihangange cyabacurangiye ndetse benshi wumvaga badashaka ako arekera kuririmba.

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa Jeruzalem yaririmbye benshi bakiterera hejuru.

Iri serukiramuco riteganijwe kumara iminsi itatu, hazagaragaramo abandi bahanzi bakomeye nka Kenny Wesley na Soulful Nerd (USA), Annet Nandujja (Uganda), Third Eye & Lulu (Malawi), Joey Blake (USA). N’abo mu Rwanda barimo; Jah Bone D, Igor Mabano, Jodi Phibi, Phiona Mbabazi, Erasme, Active n’abandi batandukanye.

Riri kubera mu kibuga cya stade Amahoro I Remera. Ryatangiye  tariki 26 Nyakanga rizasozwa kuwa 28. Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5000 buri munsi, ariko kuwa 27 bizaba ari ubuntu kuko hazabaho uburyo bwo kuvanga imiziki abantu bambaye ecouteurs.

Alpha Blondy amaze igihe kirekire mu muziki

Andy Bumuntu nawe yaririmbye

Alpha Blondy yari afite urupapuro rwanditseho ikinyarwanda
Ubwitabire bwari ubwo
Lion Manzi niwe wayoboye igitaramo

Aba rasta bari baje kwihera ijisho

Reba uko byari byifashe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger