Ally Niyonzima uherutse gusinyira Rayon Sports yageze mu Rwanda
Umukinnyi wo mu kibuga hagati Ally Niyonzima yageze mu Rwanda aho yavuye mu gihugu cya Oman bikaba byitezwe ko azifashishwa ku mukino w’ejo Rayon Sports izasuramo Bugesera FC.
Uyu musore w’umunyarwanda yasinyiye Rayon Sports ku wa 15 Mutarama 2020 ariko abanza kugorwa n’uko ikipe yakinagamo muri Oman yanze kumuha urupapuro rumurekura ‘release letter’, byatumye ajyayo kubikurikirana maze tariki ya 30 Mutarama ibyangombwa byose biraboneka.
Uyu musore akimara kubona ibyangombwa ntuyahise agaruka i Kigali kuko yabanje kuguma muri Oman ari naho yakoreraga imyitozo nk’uko umutoza Alain Kirasa yabitangaje.
Alain Kirasa yavuze ko yamubwiye ko arimo gukorera imyitozo muri iki gihugu, gusa tariki ya 7 Gashyantare 2020 akaba agomba kurara mu Rwanda, uyu musore akaba yamaze kugera mu Rwanda ndetse akaba ari kumwe n’abandi aho byitezwe ko ku munsi w’ejo azakina umukino w’umunsi wa 19 na Bugesera FC.
Uretse Ally Niyonzima, undi mukinnyi utegerejwe ni rutahizamu Michael Sarpong wari waragiye mu igeragezwa mu Bushinwa ariko akavayo bitewe n’icyorezo cyateye muri iki gihugu, uyu musore we avuga ko nta makuru ye afite, gusa mu minsi ishize amakuru yavugaga ko uyu musore yanyuze iwabo muri Ghana kureba umubyeyi we urwaye.
Alain Kirasa avuga ko ibyiza ari uko bakwibanda ku bakinnyi bahari n’aho abadahari azatangira kubatekerezaho ari uko bamaze kugera mu bandi.